Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yageze mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, aho yahuye na Gen. Abdel Fattah al-Burhan uri ku butegetsi nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara .
Perezidansi ya Sudani mu itangazo yagejeje kuri Anadolu Agency, yagize ati: “Uyu munsi abayobozi bombi bakoze inama, baganira ku bibazo by’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo bihuriweho mu karere.”
Ibitangazamakuru byaho byavuze ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia kandi azagirana ibiganiro ku miterere ya politiki muri Sudani ndetse n’amasezerano ya nyuma ya politiki atarashyirwaho umukono hagati y’igisirikare n’ingabo z’umutwe uharanira ubwisanzure n’impinduka, ihuriro rya politiki ry’imitwe ya gisivili n’inyeshyamba muri Sudani.
Aba bayobozi bombi kandi bazaganira ku buryo bwo gukemura ikibazo cya Tigray muri Ethiopia ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi ku mpunzi z’Abanya-Ethiopia zahungiye mu burasirazuba bwa Sudani.
Umubano hagati ya Sudani na Ethiopia wagiye uzamo igitotsi ndetse rimwe na rimwe ingabo z’ibihugu byombi zigakozanyaho kubera amakimbirane ashingiye ku iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi kuri Nili, amakimbirane ku mipaka, ndetse no gushinjanya gushyigikira inyeshyamba.


