Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Nizeyimana Pie, aribaza niba nta kuntu iki gihugu cyasubirana ubutaka cyambuwe buri muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) no mu bindi by’abaturanyi.
Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere uhagaze, yibanda ku mwuka mubi uri hagati yarwo na RDC.
Minisitiri Biruta yasobanuye ko inkomoko y’ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 wabaye impamvu y’umubano mubi w’u Rwanda na RDC, ari imipaka yaciwe n’abakoloni, bamwe mu bavuga Ikinyarwanda bakisanga mu burasirazuba bw’iki gihugu cy’abaturanyi.
Yagize ati: “M23 yabayeho ite? Muzi ko mu mateka yacu habayeho ubukoloni. Imipaka yashyizweho n’abakoloni, bayishyira aho bashaka, bituma hari Abanyarwanda basigaye hanze y’imipaka y’u Rwanda yashyizweho n’abakoloni. Hari uduce twari utw’u Rwanda ubu tubarizwa muri Kivu zombi, twegetswe kuri Congo, bikaba byaremejwe mu nama yabereye i Brussels mu Bubiligi ku itariki ya 08/02/1910.”
Minisitiri Biruta yakomeje ati: “Iyo myanzuro y’inama rero yashyizwe mu bikorwa tariki ya 14/05/1910, buri mukoloni atwara agace ke, babikoze nyine uko babyumvaga. Ariko icyavuyemo ni uko hari abavuga Ikinyarwanda, hari Abanyarwanda basigaye muri Congo. Bagiye batotezwa mu bihe bitandukanye bya politiki muri kiriya gihugu, igihe kikagera bati ‘Aba ngaba ntabwo ari Abanyekongo’.”
Minisitiri Biruta yasobanuye ko M23 yashinzwe n’abavuga Ikinyarwanda b’Abatutsi bashaka kurengera uburenganzira bwa bagenzi babo batotezwa, barimo n’abahunze kubera ibitero by’Interahamwe n’abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda, Ex-FAR.
Nizeyimana niba nta kuntu u Rwanda rwasubirana ibi bice
Mu mwanya wo kwakira ibibazo, Depite Nizeyimana yabajijwe niba, mu gushaka uburyo ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda batotezwa cyakemuka, nta kuntu ubutaka u Rwanda rwambuwe n’abakoloni baciye imipaka rutabusubirana.
Yagize ati: “Ariko nta buryo ubundi bwabaho bwatuma ibice byacu byashyizwe muri Congo n’ahandi mu gihe cy’ubukoloni bakata imipaka byagaruka, haramutse hari ubwo buryo, mwaza kutuganiriza.”
Minisitiri Biruta yasubije Depite Nizeyimana ko ikibazo nk’icy’u Rwanda rwagize cyabaye mu bihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, kandi ko igikomeye kurusha gusubirana imipaka ari uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Yagize ati: “Igikomeye ni uburenganzira bw’abantu, ntabwo ari ukugenda dusubizwa imipaka ya kera. Ngira ngo abantu banabigiyemo ntabwo byarangira kuko kiriya kibazo ntabwo kiri muri aka karere gusa. Kiri n’ahandi usibye ko aha ngaha ngira ngo ni ho hari biriya bibazo byaturutse ku bukoloni, bikaba bituma hari abatotezwa, bakabuzwa n’uburenganzira bwabo.”

4 Responses
Umudepite aribaza niba nta kuntu u Rwanda rwasubirana ubutaka rwambuwe n’abakoloni
Yebabawe rwanda waragowe munyumvire namwe abadepite dufite ?? Nkuyu atezweho uwuhe musaruro
Umudepite aribaza niba nta kuntu u Rwanda rwasubirana ubutaka rwambuwe n’abakoloni
Ahubwo nicyodusaba President koyagikoraho nigute abanyarwanda bazabuzwuburenganzira kubutaka bwabo niba congo itabashaka nibirukane hamwe nubutaka bwabo niba urwanda rutariho kuki ONU yabaho abanyarwanda dukwiye guhagurukira rimwe tukagarura ubutaka bwacu ahoburihose kuko nanabibwiye his excellent kwariryodeni asigayemwo abanyarwanda