Denmark yahagaritse ibiganiro yagiranaga n’u Rwanda ku kibazo cy’abahasaba ubuhungiro

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Denmark cyabaye gihagaritse ibiganiro cyagiranaga n’u Rwanda kuri gahunda yo gutanga ubuhungiro itavugwaho rumwe mu gihe gisaba inkunga y’u Burayi mu gushinga ikigo cyakira abimukira hanze y’ibihugu bigize Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi aho bashobora kohereza abasaba ubuhungiro .

Denmark yavuze ko ishaka ko abantu bashaka ubuhungiro muri iki gihugu bimurirwa mu bigo byakira abantu hanze y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) mu gihe ibyifuzo byabo biri gusuzumwa.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 25 Mutarama, Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, Kaare Dybvad, yatangaje ko Denmark yifuza gufatanya n’ibindi bihugu by’u Burayi kwimurira abasaba ubuhungiro mu bigo byo hanze y’umuryango.

Dybvad yongeyeho ko Copenhagen yahagaritse ibiganiro n’u Rwanda mu gihe ishaka inkunga y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Dybvad yatangarije ikinyamakuru Altinget cyo muri Denmark ati: “Kugeza ubu nta mishyikirano turimo kugirana ngo hashyirweho ikigo cya Denmark cyakira abantu mu Rwanda.”

Ati: “Iyi ni guverinoma nshya. Turacyafite icyifuzo kimwe, ariko dufite inzira zitandukanye”.

Muri Nzeri 2022, Denmark yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo guharanira ko hashyirwaho ikigo kizajya cyakira abasaba ubuhungiro hanze y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kugira ngo umubare w’abantu bahahungira ugabanuke.

Ibihugu byombi byari byatangaje “icyifuzo gihuriweho” cyo gufatanya mu bibazo by’ubuhungiro no gushyiraho uburyo bwo kwimurira abasaba ubuhungiro mu Rwanda bava muri Denmark mu gihe dosiye zabo zikiri kwigwaho mbere yo kwakirwa muri iki gihugu cyo mu Burayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *