Igihe cyahariwe igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rirafunga kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023 ku isaha y’isaa tanu n’iminota 59 za nijoro.
Muri rusange amakipe 15 muri 16 yongeyemo nibura umukinnyi umwe. APR FC yonyine ni yo kipe itarongeyemo umukinnyi n’umwe mu gihe Rwamagana FC ari yo yongeyemo benshi (5).
Dore uko amakipe yongeyemo abakinnyi:
1.Rayon Sports
Rayon Sports irateganya kurangizanya na Héritier Luvumbu Nzinga uyu munsi maze akaba umukinnyi wayo ku buryo bwemewe.
2. AS Kigali
Yongeyemo Akuki Gibrine Aboubakar wakiniraga Mukura gusa.
3. Kiyovu Sports
NSABIMANA Amiable (yongereye amasezerano y’umwaka n’igice).
4. GASOGI United FC
Gasogi Yongeyemo abakinnyi batatu; Blessing HENSHAW (yavuye muri Namungo FC yo muri Tanzania), Simon KAYO Steve (Yavuye muri Colombe FC yo muri Cameroun), na NDABARASA Trézor.
5. Police FC
Yongeyemo abakinnyi bane bose ari bo: MUGISHA Didier, KAYITABA Jean Bosco (intizanyo ya AS Kigali), HAKIZIMANA Muhadjili, na RUTONESHA Hesbon.
6. Bugesera FC
Yongeyemo NDAYISHIMIYE Eric (Bakame) utari ufite ikipe akinira.
7. Gorilla FC
Yaguze TWIZERIMANA Onesme imukuye muri Police FC.
8. Etincelles FC
Iyi kipe yo yongeyemo abakinnyi batatu: Abdoul MUNIRU, Jérôme INIESTA, na Gédéon MONILOLIA.
9. MUSANZE FC
Musanze yaguze abakinnyi batatu; BAKAKI Shafik, Nicholas ASHADE, na TUYISENGE Yaser Arafat(Yavuye muri Athletic New Oil y’i Burundi).
10. Sunrise FC
Yongeyemo NDATIMANA Robert rukumbi.
11. RUTSIRO FC
Yongeyemo abakinnyi babiri gusa; BUKURU Christophe na KWIZERA Eric (yaturutse i Burundi).
12. MUKURA Victory Sports et Loisirs
Yongeyemo NSABIMANA Emmanuel, NIYITANGA Emmanuel, NISINGIZWE Christian na REKERAHO Jean Jacques.
13. Espoir FC
Espoir FC itari kwitwara neza muri iyi minsi Yongeyemo abakinnyi babiri gusa; Isaaka Sheriff Yusuff, na JANJALI Joseph (yavuye muri Uganda).
14. Rwamagana FC
Yongeyemo NIYINZIMA Djuma, NDUWIMANA Romeo, Cedric RISALA, MAJWEGA, na NYANZI Rinaldi.
15. Marines FC
Yakuye abakinnyi muri APR ndetse n’Intare FC; MBONYUMWAMI Taïba, NSANZIMFURA Keddy, HIRWA Jean de Dieu, na NDIKUMANA Fabio.
Kugeza ubu uku ni ko amakipe yitwaye muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda.
Muri rusange nyuma y’iri soko amakipe aragaruka akina umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona kuri ubu iyobowe n’ikipe ya AS Kigali n’amanota 33 naho Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu Sports zikayigwa mu ntege n’amanota 31 zinganya zigatandukanywa n’ikinyuranyo cy’ibitego.


