Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yamaganye imyumvire ya gikoloni ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bifite ku mugabane wa Afurika.
Uku kwamagana gukubiye mu butumwa yatangiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Associated Press i Vatican, cyari cyerekeye ku ruzinduko ateganya kugirira ku mugabane wa Afurika ku mpera y’uku kwezi.
Yagize ati: “Mu Gitaliyani turavuga ngo ‘Africa va fruttata’ bisobanuye ngo Afurika ibereyeho gusarurwa. Kandi iyi ni imyumvire y’ubukoloni iriho. Bavuga ko Afurika ari ubwoko, ari abirabura, ni bano cyangwa bariya, bose baroroshye. Ikibazo ni imyitwarire yacu no kubura ubushake bwo kwemera ko batangira kwigenga.”
Papa Francis yagaragaje ko Afurika ikwiye kubahwa, umuco wawo ugahabwa agaciro. Ati: “Ntabwo dushobora kujya muri Afurika ngo tuyitunge urutoki. Oya, tugomba kumva umuco wayo, tukaganira, tukiga, tukavuga kandi tukawamamaza. Ni umuco ushimishije cyane.”
Byitezwe ko Papa Francis azagirira uruzinduko muri Chad no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, akazatanga ubutumwa bushishikariza abatuye muri ibi bihugu kubana mu mahoro.


