Nyuma y’aho Kitshanga ifashwe, abatuye Goma basabwe kudahumbya

Sangiza iyi nkuru

Meya w’umujyi wa Goma, Komiseri Kabeya Makossa François yasabye abahatuye kuba maso cyane, bagatanga amakuru ku bantu bose bakeka ko babahungabanyiriza umutekano.

Mu itangazo yashyizwe yashyizeho umukono tariki ya 27 Mutarama 2023, Komiseri Makossa yasobanuye ko ahakwiye kugenzurwa cyane ari ahahurira abantu benshi nko mu nsengero, mu mashuri, mu masoko, mu tubari no mu tubyiniro.

Uyu muyobozi akaba n’umupolisi yamenyesheje abatuye mu mujyi wa Goma ko gukumira ibyahungabanya umutekano muke bikenewe cyane muri iki gihugu.

Ni ubutumwa Makossa yatanze nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa M23 wari umaze umunsi ufashe agace ka Kitshanga, ukagenzura umuhanda ugahuza na Goma.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *