Hashize iminsi isaga 10 uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi yiciwe Kulambiro, mu nkengero za Kampala aho yari atuye ubwo kuwa 17 Werurwe 2017 abagizi ba nabi na n’ubu bataramenyekana neza bamwivuganaga mu gitondo cya kare, ariko bamwe mu bamuzi harimo umwe wari umuturanyi we bavuga ko nawe atari umutagatifu ndetse ko yari arimo arakorwaho iperereza rikomeye ku byaha yashinjwaga bitandukanye yagiye akorera muri station za polisi harimo n’icy’ubwicanyi.
Ubwo yaherekezwaga bwa nyuma kuwa kabiri ushize no mu minsi yabanje y’ikiriyo, abantu benshi biganjemo abakomeye bifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera basubiramo ubuzima bwe. Ba sheikh, abapadiri b’Abagaturika, abangirikani n’abandi bose bari bateraniye gusabira bwa nyuma Kaweesi kuzaruhuka mu mahoro no kwakirwa na Nyagasani. Mbese muri macye ngo amaherezo ya Kaweesi yari icyubahiro gikomeye.
Ariko nyamara nk’uko uyu muturanyi we umuzi neza wahaye ubuhamya urubuga the investigator dukesha iyi nkuru, avuga ko iyo Kaweesi aza kubaho ikindi gihe ibyubahiro yashyingurwanye atari kubibona nta gushidikanya kuko ngo Abagande bavuzwe bari gutinya kujya kwifatanya n’umuryango we.
Ese n’iki cyari gutesha icyubahiro nyakwigendera Kaweesi?
Kuwa kane, umunsi umwe mbere y’uko Kaweesi yicwa, perezida Yoweri Museveni ngo yari yahamagaje umukuru w’igipolisi, Gen. Kale kayihura, ahamagaza DPP Michael Chibita, ahamagaza uwari ukuriye iperereza ku rupfu rw’uwitwa Wamala I.O. William okalanyi, ahamagara uba ushinzwe ahakorewe icyaha bita Scene Crime Officer (Soco) ndetse n’abandi bapolisi bashinzwe iperereza bato bacye batangiye iperereza kuri ubwo bwicanyi bwabaye kuwa 03 Gashyantare 2012.
Ngo ni inkuru ishaje rero kuba nyakwigendera Kaweesi yaragiye ashinjwa kwivanga muri iki kibazo no kwitambika iperereza, ariko ngo inkuru nshya nuko Kaweesi yari agiye gutangira gukorwaho iperereza ndetse ngo byashobokaga ko yanafungwa.
Mu nama yo kuri uwo wa kane perezida Museveni yagiranye n’abo bapolisi barimo umukuru wabo, IGP Kayihura, ngo yibajije (Museveni) impamvu kuri iyi si igipolisi n’ubushinjacyaha byananiwe kurangiza iki kibazo cy’iyicwa rya Wilberforce Wamala mu gihe kandi bafite ibimenyetso byose bigaragaza ushobora kuba yarishe uyu mugabo wari umunyemari, uwari umuzamu we, Sadique Mugerwa ndetse nyuma mu 2013 hakicwa uwakekwaga akaba n’umutangabuhamya, Hassan Ssali wiciwe muri station ya polisi.
Mu gihe ikibazo nyamukuru cy’iyicwa rya Wamala na Sadique byavugwaga ko kititaweho uko bikwiye, umucamanza mukuru mu rukiko rwa Makindye yaje gutangaza ko Hassim Ssali wari watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi yishwe aho kuba yariyahuriye aho yari afungiye nk’uko igipolisi cyavugaga, bituma iperereza risa nk’iryongera gutangira bushya. Gusa, ngo uwishe uyu Ssali ashobora kuba ari nawe uri inyuma y’urupfu rwa Wamala.
Mu bantu baje kuvugwa mu rupfu rw’uyu Ssali rero, nyakwigendera Andrew Kaweesi niwe wazaga ku mwanya wa mbere w’abakekwa ndetse ibirego byo kuba yaragize uruhare mu rupfu rwe bikaba byarashyizwe kuri dosiye ye, aho ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bapolisi bo kuri station ya polisi ya Bukasa, ubundi bukaba ubw’umupolisi wari waraye ku burinzi ngo azasobanure uko iyo mpanuka yo kwiyahura kw’umunyururu yagenze.
Bivugwa ko ibi byose byagombaga gushyirwa ku murongo neza kuwa Gatanu, ari nawo munsi Kaweesi yiciweho. Umutangabuhamya w’iyicwa ry’uwo munyururu witwa Ssali yagize ati: “ Nabonye Kaweesi n’abandi binjira muri kasho bafite ibikombe bitatu bya chloroform ..”, ibyo akaba ari bimwe mu bikubiye mu buhamya bwagejejwe ku mucamanza Richard Mafabi mu nyandiko no kuri video muri Nyakanga 2016. Uyu mucamanza wo mu rukiko rwa Makindye akaba yaraje kwitaba Imana nyuma yaho mu buryo bw’amayobera ngo azize umutwe.
Habayeho no kugerageza kunyereza dosiye y’iyicwa rya Wamala
Mu kwezi kw’Ugushyingo, umwaka ushize, nyuma yo kunyuzamo amaso, Umuyobozi w’ubushinjacyaha bw’igihugu yasubije polisi dosiye ya nyakwigendera Wamala aho hariho ko igomba gushyikirizwa umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha, CP William Okalanyi. Mu byumweru nka 2 cyangwa 3 bishize ariko, umuryango wa nyakwigendera waje kumenya ko iyi dosiye yaje kuvanwa aha mu bugenzacyaha n’umupolisi witwa Erasmus Turyahuka.
Turyahuka uyu akaba ari umukuru w’ishami rishinzwe amategeko muri polisi. Ubwo yabazwaga, yasubije ko iyo dosiye yoherejwe iwe habayeho kwibeshya maze agira ati: “ Ntacyo nari mfite cyo gukoresha dosiye kandi sinzi impamvu yanyohererejwe, ubwo nayisubije ku biro bikuru bya CIID .” Iki gisubizo ariko ngo cyatangaje benshi ukurikije ko uyu ari umuntu wize amategeko.
Aha ngo umuryango wa Wamala wari wakomeje gukurikirana dosiye kandi uzi ko ugomba kuvugana n’umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha aho kuba Turyahuka. Gusa ngo impamvu yatumye ahakana niyo bibazaho na cyane ko ngo bizwi ko Okalanyi na Turyahuka bakorera mu biro bimwe. Ngo rero iyo aza kuba ntacyo ahisha yari kubwira umuryango wa nyakwigendera aho dosiye yabo igeze kuko ngo yari azi neza uwahawe gukurikirana ikibazo cyabo.
Iyi nkuru ivuga ukuntu uyu muryango wakomeje gusiragizwa woherezwa ahantu hamwe ukahava woherejwe ahandi kugeza ubwo witabaza perezida Museveni ubwe ngo awurenganure.
Ngo nyuma yo kubonana na perezida, hari muri Gicurasi 2015 perezida Museveni yasabye IGP Kayihura, asaba Umukuru w’ubushinjacyaha, DPP Michael Chibita ndetse n’umukuru wa CIID gukurikirana iki kibazo ubwabo kugeza kivuye mu nzira. Ndetse abwira umugore wa nyakwigendera gusubira I London akazamuhamagara iperereza ryarangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Raporo zavuye mu bushinjacyaha rero bivugwa ko zashyiraga mu majwi AIGP Kaweesi mu rupfu rwa hassim Ssali waguye muri station ya polisi ya Bukasa. Abakoze ibizamini by’umurambo nabo bakaba baranzuye ko yishwe aho kwiyahura yimanitse nk’uko abapolisi babivugaga muri raporo yabo.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko igipolisi kitavuguruje ibyatangajwe n’abapimye umurambo, ahubwo cyahise gifata dosiye kiba kiyihagaritse nticyayishyikiriza ku ushinzwe iperereza nk’uko byari byasabwe n’Umuyobozi w’ubushinjacyaha, ariko igihe kigeze ko dosiye isubira mu bushinjacyaha ijyana n’ubundi buhamya bushya.
Ubuhamya ubw’umupolisi ushinja igipolisi kugira uruhare mu rupfu rwa Ssali, raporo z’abapimye umurambo ndetse n’ubushinjacyaha bikaba byaragaragazaga neza aho iperereza rikwiye kwibanda, ariko ngo ibiherutse kuba byarushijeho kuzambya dosiye y’iyicwa rya Wamala nk’uko umuryango we uvuga.
Uyu mutangabuhamya w’iki kinyamakuru akomeza vuga ko yizera ko iyicwa rya Kaweesi riri mu nyungu z’abatarashakaga ko ukuri ku iyicwa rya Wamala kujya ahagaragara, bitewe n’uko Kaweesi asa nk’aho ari we wari usigaye mu bagomba gukurikiranwa kuko yakekwagaho kwica uwakekwagaho kwica Wamala akaba yari n’umutangabuhamya.
Inama yo kuwa Kane
Kuwa 07 Werurwe 2017, umupfakazi wa Wamala yari arimo kuvugana n’umunyamabanga wa perezida asaba kubonana na perezida, aho yifuzaga kumubaza aho ikibazo yamugejejeho kigeze. Uyu munyamabanga akaba yaramwijeje ko ubutumwa yabubonye kandi azamusubiza.
Kuri uwo wa Kane rero bucya Kaweesi yicwa, perezida Museveni yari yatumije abayobozi twavuze dutangira inkuru ngo yubahirize amasezerano yahaye umupfakazi wa Wamala. Icyo gihe ngo Museveni yari yarakaye yitotombera kuba ngo igipolisi cyaracengewemo n’abagizi ba nabi benshi, ibintu yanaje gusubiramo mu kiriyo cya Kaweesi nyuma y’iminsi 2. Icyo gihe Museveni n’umujinya akaba yarahaye IGP Kayihura na DPP Chibita icyumweru cyo kuba bagejeje imbere y’ubutabera abagize uruhare mu rupfu rw’umunyemari Wamala.
Kaweesi rero ntiyabashije gukomeza kubaho ngo nawe yisange ari gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rwa Wamala kuko bukeye kuwa Gatanu aribwo IGP Kayihura ngo wagaragaraga nk’uwacanganyikishijwe n’iyo nama yo kuwa Kane, yahamagaje umukuru w’ubugenzacyaha n’abandi bapolisi bashinzwe iperereza, ariko kuri iyi nshuro ngo anatumiza bamwe mu bakekwa b’abapolisi aho ngo yari agiye kubagezaho ikiri kuri gahunda, ari bwo yahise yakira telephone imubwira ko AIGP Kaweesi amaze kwicwa.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


