Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yibasiye umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) n’indi miryango y’uturere yo kuri uyu mugabane, ayishinja kunanirwa gukemura ibibazo biriho.
Mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri RDC kuri uyu wa 30 Mutarama 2023, Tshisekedi yasobanuye ko uyu mugabane wugarijwe n’ibibazo birimo ihirika ry’ubutegetsi (coup d’états) n’iterabwoba.
Yagize ati: “RDC ibona ukubaho kw’impinduka zica itegekonshinga muri Leta zo muri Afurika, impinduka zidakemuta ibibazo by’imiyoborere mu bihugu zibamo cyangwa se zikemura iterabwoba rihungabanya umutekano w’abaturage.”
Tshisekedi yashinje AU n’indi miryango y’uturere two muri Afurika kubura ububasha bwo gukemura ibibazo bikomeje kwiyongera kuri uyu mugabane.
Uyu Mukuru w’Igihugu atangaje aya magambo mu gihe ingabo za RDC zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ahamya ko ufashwa na Leta y’u Rwanda. Imiryango yo muri Afurika yahisemo kwifashisha inzira y’amahoro mu gukemura iki kibazo, aho kugira uruhande itunga urutoki.


