Mu gihe hari abasirikare b’u Burundi ba hafi y’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza bashinjwa ubwicanyi, n’imyambaro yabo ikomeza kubera benshi urujijo by’umwihariko bikavugwa ko hari abo perezida yahaye imodoka n’abarinzi.
Abaturage bazi imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, bazi kandi iy’igipolisi bakanamenya iy’iyindi mitwe ya gisirikare mu Burundi ariko abo bita ko bakora ibikorwa by’ubwicanyi bakambara itazwi mu gihugu.

Lt Gen Nshimiyimana Adolphe yari umusirikare ukomeye mu Burundi, yari umusirikare wafatwaga nk’umujyanama wa Perezida Nkurunziza anashinzwe umutekano we bwite.
Uyu musirikare yagiye avugwa cyane mu bikorwa by’ubwicanyi kuva imyigaragambyo yatangira mu Burundi muri Mata 2015, ariko imyambaro yahinduranyaga ntabwo yabaga isa n’iya bagenzi be.
Uyu musirikare kandi yagarutsweho mu iyicwa ry’ababikila 3 y’Abataliyani bishwe 2014, inama zo gupanga kubica bigatangazwa ko zapangirwaga iwe mu kabari “Iwabo w’abantu mu Kamenge”. Ibi byose ni ibyagiye bimutangazwaho mu binyamakuru nubwo nawe yaje kwica muri Kanama 2015. Yishwe nta cyo ubutabera bwari bwamukurikiranaho.
Nyuma y’urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana, uwavuzwe cyane ni Major Uwamahoro Desire ko yaba yaramusimbuye, we ashinjwa ubwicanyi akanashinjwa ubujura, dore ko hashize igihe gito avuye mu buroko akurikiranyweho ubujura.
Uyu muyobozi wari ushinzwe igipolisi cyari gishinzwe guhangana n’abirirwaga bigaragambya mu mujyi i Bujumbura, bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, si ubwa mbere ashinjwa ubwicanyi kuko yanakatiwe n’ubutabera bw’i Burundi gufungwa imyaka 5, hadaciye kabiri abaturage bamubona ari mu kazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo ashinjwa by’ubwicanyi n’ibindi byaha byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Uwamahoro hagati ya 2006 na 2007 yoherejwe mu Ntara ya Muramvya. Muri iki gihe uyu mupolisi ashinjwa ko yishe abaturage benshi mu gace ka Rutegama na Mushikamo muri komini ya Kiganda.
Kuri ubu umusirikare urimo gushyirwa mu majwi ni Caporal (APC) Claude Nijimbere, uvugwaho guhabwa icyubahiro na Perezida Nkurunziza kidahabwa bamwe mu basirikare bakomeye b’abofisiye.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pacific Nininahazwe, umuyobozi wa Focode, umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yibajije kuri iyi myambaro aba basirikare yita ko ari aba hafi ya Perezida Nkurunziza, aragira ati: “Ni mu wuhe mutwe wa gisirikare hava iyi myenda y’abo hafi ya Nkurunziza”.
Akomeza avuga uburyo (APC) Claude Nijimbere yagizwe umusirikare ukomeye kurusha abafite inyenyeri kandi ari kaporali.
Ati: “Akomeye kurusha abayobozi b’imitwe ya gisirikare b’abofisiye, Caporal (APC) Claude Nijimbere afite imodoka (pick-up), arashimuta akanica”.
Akomeza avuga ko ari umuntu wa hafi ya perezida Nkurunziza, ndetse ko yanamuhaye umurinzi, ati: “ni kaporali mu mutwe wabashinzwe kurinda Nkurunziza, yakodesheje inzu i Kigobe, afite pick up yahawe na Nkurunziza ndetse n’ushinzwe kumurinda”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


