Umucamanza mu rubanza rwa ruswa rw’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko yikuye muri uru rubanza, ibishobora gutuma rwongera gusubirwamo kuva mu ntangiriro .
Umucamanza Piet Koen wo mu rukiko rwa Pietermaritzburg (mu majyepfo y’uburasirazuba) mu rubanza rwanyuraga kuri televiziyo yagize ati: “Naje gufata umwanzuro w’uko ngomba kwikura mu rubanza. Ibi ni byo bigenga imiyoborere myiza y’ubutabera, Itegeko Nshinga n’umutimanama wanjye.”
Jacob Zuma w’imyaka 80 arashinjwa kuba yarafashe ruswa yahawe w’ikigo gicuruza intwaro cy’Abafaransa kitwa Thales, mu dosiye imaze mu myaka irenga 20 ishize. Akurikiranyweho ibyaha 16 by’uburiganya, ruswa no kwambura. Thales iregwa na yo ruswa n’iyezandonke.
Uwahoze ari umukuru w’igihugu ntabwo yari yitabye kuri uyu wa Mbere nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ivuga.
Hari hashize kandi amezi, Zuma akora ibishoboka byose kugira ngo umushinjacyaha mukuru,, Billy Downer, avanwe mu rubanza, amushinja kubogama. Umwaka ushize, umucamanza Koen yanze iki cyifuzo.
Ubu uyu mucamanza ngo afite impungenge ko iki cyemezo gishobora gutuma hibazwa ku kutabogama kwe mu “gihe havuka ikibazo cyo kumenya niba Zuma yaraciriwe urubanza rutabogamye yemererwa n’itegeko nshinga”.
Cathy Powell, intiti mu by’itegeko nshinga muri kaminuza ya Cape Town, yabwiye AFP ati: “Niba umucamanza Koen adakomeje urubanza, umucamanza mushya agomba kujyaho.” Uyu muhng mu by’amategeko yongeraho ko ubwo urubanza rwasubirmo “guhera mu ntangiriro”.
Urubanza rwa ruswa rwa Zuma rwatangiye muri Gicurasi 2021, rusubikwa kandi rutinda kubera ubwinshi bw’ubujurire bwatangijwe n’uregwa.


