Perezida wa Croatia aremeza ko Crimea itazigera yongera kuba iya Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yanenze Perezida wa Croatia, Zoran Milanovic, wavuze ko Crimea itazigera yongera kuba iya Ukraine, ivuga ko igitekerezo cye ‘kitemewe .’

U Burusiya bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea mu 2014.

Mu ijambo rye, kuri uyu wa Mbere ushize, asobanura impamvu Zagreb (Umurwa mukuru wa Croatia) yanze guha inkunga ya gisirikare Kyiv, Milanovic yavuze ko ‘bigaragara ko Crimea itazongera kuba iya Ukraine’.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine, Oleg Nikolenko, yanditse ku rubuga rwa Facebook ati: ‘Turafata nk’ibitemewe amagambo ya Perezida wa Croatia, ushidikanya ku busugire bw’ubutaka bwa Ukraine.’

Ku wa Mbere, Milanovic yatangaje ko ari ‘ubusazi’ gutekereza ko u Burusiya bushobora gutsindwa mu ntambara isanzwe kandi anenga ibihugu by’iburengerazuba kuba byarahaye Ukraine ibifaru kabuhariwe n’izindi ntwaro.

Milanovic yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru wa Croatia, Zagreb, ko imfashanyo za gisirikare zatanzwe n’ibihugu by’iburengerazuba i Kyiv ari impfabusa kandi ko amakimbirane azakomeza gusa.

Milanovic yagize ati: “Nanze kohereza intwaro iyo ari yo yose yica, byongera intambara.”

Yakomeje agira ati “Intego ni iyihe? Kwitandukanya n’u Burusiya, guhindura guverinoma? Hano haravugwa no gucamo ibice u Burusiya. Ibi ni ubusazi. ‘

Uyu munsi, Milanovic yatangaje kandi ko Crimea, igice cya Ukraine u Burusiya bwigaruriye mu 2014, kitazigera cyongera kuba icya Ukraine.

Milanovic yabwiye abanyamakuru ubwo yasuraga ibirindiro bya gisirikare mu mujyi wa Petrinja mu burasirazuba bw’igihugu, ko ibyo uburengerazuba burimo gukora muri Ukraine nta gisubizo bitanga.

Yashoje agira ati: “Biragaragara ko Crimea itazongera kuba muri Ukraine.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wiyemeje gusubiza Crimea kuri Ukraine, avuga ko iki gice cy’igihugu ari icya Ukraine kandi ko kukigarurira bitemewe n’ibihugu byinshi.

Milanovic yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Croatia mu 2019 ariko kuva icyo gihe yagiye anenga politiki y’Uburengerazuba ku Burusiya kimwe n’ibindi bihugu byo muri Balkans.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *