fnzpef-acacx47x.jpg

Papa Francis yamaze kugera muri Repubulika ya Demokarsi ya Congo – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Indege yari itwaye Papa Francis ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Mutarama 2023, yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho atangirira urugendo rwe mu karere azakomereza muri Sudani y’Epfo .

fnzpef-acacx47x.jpg

Benshi mu bantu bakomeye bo mu gihugu, ariko kandi cyane cyane abayobozi ba kiliziya bari bamaze amasaha menshi ku kibuga cy’indege bategereje ko Papa ahagera ngo bamwakire, aho umuyobozi mukuru wmwakiriye ari Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde.

fnzlgnxx0aatwbu.jpg

Guhera ku nkengero z’ ikibuga cyindege, no ku muhanda uzwi nka Boulevard Lumumba, ibihumbi n’ibihumbi by’Abagatolika n’abakirisitu b’andi madini bari bateraniye kureba Umushumba wa Kiliziya Gaturika (waje witwaje akagare k’abarwayi), ugomba kwakirwa n’umukuru w’igihugu.

fnzour-aqa0ahcb.jpg

Uru ruzinduko rwa Papa muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo naa Sudani y’Epfo, ku ikubitiro rwari ruteganijwe muri Nyakanga 2022, ariko ruza gusubikwa kubera impamvu z’ubuzima.

fnzlglixeaaux4b.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *