Umunyamerika wari usanzwe ari umwanditsi akaba n’umugiraneza, Roger Winter wambitswe imidali ibiri y’ishimwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse gupfa.
Inkuru y’urupfu rwa Winter yemejwe n’abarimo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, agira ati: “Ruhukira mu mahoro Roger Winter, umugabo w’ubumuntu bwinshi!
Nahuye nawe mbere muri za 90 hanze ya kaminuza ya Delaware, nyuma y’imyaka mike aba umuntu wa mbere watanze impuruza kuri jenoside. Amahoro washakiye abandi agukikize mu buturo bwawe bushya Roger!!”
Roger azwiho kuba yarafashe iya mbere nk’Umunyamerika, agasura ibice byari byarabohowe n’abasirikare ba RPA/Inkotanyi mu gihe bari mu rugamba rwo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, n’ahiciwe Abatutsi benshi harimo Nyarubuye.
Roger yifashishije amakuru yakuye mu Rwanda mu kwereka Abanyamerika n’amahanga ukuri kw’ibyaberaga muri iki gihugu, ashinja Leta zunze ubumwe za Amerika kutagira icyo zikora ngo zihagarike iyi jenoside.
Mu mwaka w’2010, Perezida Kagame yamwambitse umudali wo kubohora igihugu witwa ‘URUTI’ n’undi w’UMURINZI uhabwa abakoze ibikorwa by’ubutwari mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yavuze ko Roger yasobanuriye Inteko ishinga amategeko ya USA ibyabereye mu Rwanda, aha ubufasha intumwa za RPF zagiye mu gihugu cye gutanga amakuru kuri jenoside, kandi na nyuma yayo akomeza gufasha Abanyarwanda mu kongera kwiyubaka.
New Times yatangaje ko Roger yapfuye tariki ya 25 Mutarama 2023, afite imyaka 88 y’amavuko.


