Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2017, Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yakiriye indahiro z’abashinjacyaha ba gisirikare batatu barimo Capt. Vincent NDAYISABA, Capt Chrsitian KAYITARE ndetse na Lt. Claudine MUHAWENIMANA.
Muri uyu muhango, PM Anastase yahaye impanuro aba bashinjacyaha, aho yabakanguriye kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi bagiye gukora ndetse no gutanga serivisi nziza aho yagize ati “ubunyangamugayo bwanyu nibwo buzatuma abantu babagirira icyizere kuko bazaba bazi ko muganisha ku bucamanza butabera.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasobanuye ko indahiro barahiye ari igihango bagiranye n’Abanyarwanda bose, ndetse ko kuyitatira ari uguhemukira igihugu.
Yakomeje agira ati “inshingano yanyu y’ingenzi ni ugukurikirana umuntu wese ukekwaho gukora icyaha, yaba ari umusirikare cyangwa afatanyije n’abasirikare.”
“Kugira ngo mwuzuzuze neza inshingano zanyu, murasabwa guhora murangwa na disipuline n’ubunyangamugayo aho muri hose, muzagire intego gukoresha ikoranabuhanga ryihutisha akazi, rituma abantu bakorera mu mucyo kandi rizabafasha gutahura abanyabyaha.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yabasabye gukora cyane kandi vuba kuko Guverinoma y’u Rwanda itifuza ko urwego rw’ubutabera rwagaragaramo amadosiye y’ibirarane.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ivugururwa ry’Itegekonshinga Evode Uwizeyimana, ndetse n’inshuti ababyeyi n’abavandimwe b’abarahiriye imirimo mishya y’ubushinjacyaha bwa Gisirikare.
Mu mwaka wa 2014, nibwo na none Minisitiri w’Intebe Murekezi yakiriye indahiro y’Abacamanza n’Abashinjacyaha ba Gisirikare barimo Perezida w’Urukiko rwa gisirikare, Brig Gen Andrew Kagame, Abacamanza mu Rukiko rwa gisirikare bafite ipeti rya Kapiteni (Cpt) ari bo Onesphore Rutagengwa, Samuel Kazenga, Jean Pierre Mutezintare ndetse na 2Lt Annonciate Nyirabahorana, aho na bwo yabasabye ko bagomba kurangwa n’ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo babashe gutunganya akazi kabo, ndetse no gushyira ingufu kuri dosiye z’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Yagize ati“ Ntimuzihanganire na rimwe umuntu ushaka kubuza umudendezo abanyarwanda cyangwa agafatanya n’abandi bashaka guhungabanya ibyiza abanyarwanda bagezeho. ”
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


