Cote d’Ivoire : Gutungurana kudasanzwe nyuma yo gutangaza ko Simone Gbagbo ari umwere

Sangiza iyi nkuru

Urukiko ruhana ibyaha biremereye rwa Abidjan kuri uyu wa 28 Werurwe rwahanaguyeho ibyaha umugore w’uwahoze ari perezida wa Cote d’ivoire, Laurent Bagbo, wari umaze amezi 10 mu rubanza akurikiranweho icyaha cyo kwibasira inyokomuntu yashinjwaga gukora mu bibazo byibasiye iki gihugu nyuma y’amatora yo mu 2010 kugeza mu 2011.

Ubwiganze bw’abacamanza mu rukiko bukaba bwemeje ko Simone Gbagbo adahamwa n’ibyaha yashinjwaga, butangaza ko ahita afungurwa ako kanya nib anta bindi byaha ashinjwa nk’uko byatangazwaga n’umucamanza Kouadjo Boiqui, perezid w’urukiko ruhana ibyaha bikomeye cyangwa se cour d’assises mu Gifaransa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibyatangajwe n’urukiko ngo bisa nk’ibyatunguye abatari bacye cyane ko kuva urubanza rwatangira umushinjacyaha yagaragazaga ibimenyetso uruhande rwe rwavugaga ko nta gushidikanya ku ruhare rwa Simone Bagbo mu bibazo byakurikiye amatora n’ubwicanyi bwakorewe ku Isoko rya Abobo cyangwa mu byakorewe abarwanashyaka ba lassane Ouattara kuri Radio na televiziyo by’igihugu (RTI).

Imbere y’amaso y’imbaga y’abantu bakurikiranye uru rubanza kuva rwatangira nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, ngo ibyari bikubiye mu idosiye y’iperereza ntibyari bihagije ngo abacamanza bafate umwanzuro wo gukatira SimoneGgbagbo igihano cy’igifungo cya burundu nk’uo yari yabisabiwe n’umushinjacyaha mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Simone Gbagbo rero yagizwe umwere ku byaha yashinjwaga, ariko nibyamubujije kuguma mu munyururu, kubera ko mu myaka ibiri ishize imbere y’uru rukiko n’ubundi.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *