Ku mupaka w’u Rwanda na Congo hafatiwe ibiro 2 bya Zahabu

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2017, ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafatiwe ibiro bibiri bya Zahabu nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha bukuru bwa Congo.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo,Likoko Bangala akaba yatangarije radio Okapi ko izi Zabahu zahise zijyanwa muri Banki nkuru ya Congo mu gihe hagitegerejwe urubanza kuri iyi magendu.
Radio Okapi ikomeza avuga ko izi zahabu ari iz’umwe mu bacukura amabuye y’agaciro muri kariya gace washakaga kuzambutsa umupaka mu buryo bwa magendu ndetse ko yahise atabwa muri yombi na ba Ofisiye babiri ba Polisi ya Congo bakorera mu bushinjacyaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umujyi wa Bukavu wafatiwemo izi Zahabu ku ruhande rwa Rapubulika iharanira Demokarasi ya Congo ukaba uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba ku ruhande rw’u Rwanda.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *