Uhereye mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi ukagera mu mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare n’i mahanga, Umunyarwanda aho ava akagera ntazibagirwa ibyishimo yatewe n’impumeko ya ruhago umunsi umwe.
Kuva mu mwaka 1869 Shefu Nshozamihigo mwene Kigeli IV Rwabugiri akojeje bwa mbere ikirenge ku mupira, ni mu gihe Abadage b’Abamisiyoneri bari bacyadukana umupira w’amaguru mu Rwanda, kugeza magingo aya, ruhago ntiyahwemye gususurutsa Abanyarwanda.
Muri rusange hari amazina menshi yatanze ibyishimo ariko icyitarusange ni Gatete Jimmy, Rayon Sports, APR FC na Sugira Ernest mu bihe bya vuba aha.
N’ubwo umupira w’amaguru utakunze guha Abanyarwanda ibyishimo, Bwiza yabahitiyemo ibihe icumi by’ingenzi bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda.
1. Rayon Sports yegukanira igikombe cya CECAFA muri Zanzibar
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yaruhagarariye mu mikino y’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, CECAFA, muri Zanzibar mu mwaka w’1998.
Rayon Sports ntiyorohewe n’urugendo kuko muri ¼ yari yasezereye AFC Leopards 2-0, muri ½ isezerera Young Africans ku ibitego 3-1, mu gihe yatwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1; ibitego byatinzwe na Mbusa Kombi Billy na Zapy Mula.

Iki ni cyo gikombe rukumbi ikipe yo mu Rwanda yari ikuye i mahanga kugeza n’ubu. Cyakuye Abanyarwanda bari bongeye kubona ibyishimo nyuma y’ihagarikwa rya jenoside yakorewe Abatutsi.
2. U Rwanda rutwara igikombe cya CECAFA
Hari muri stade Amahoro imbere y’uwari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda icyo gihe, Pasteur Bizimungu na Visi Perezida Paul KAGAME, ikipe y’iguhugu y’u Rwanda yitwaga Rwanda B yatwaye igikombe cy’ibihugu biri muri CECAFA mu mwaka w’1999.
Rwanda B nyuma yo kuzamukira ku giceri ikurikiye Kenya, yatsinze Ethiopia muri ¼ 1-0, muri ½ itsinda u Burundi 2-1, naho ku mukino wa nyuma itsinda Kenya 3-1. Ibitego byatsinzwe na Ndindiri Mugaruka, Nshizirungu Hubert Bebe na Juma Munyaneza watsinze agashinguracumu maze u Rwanda rucyegukana rutyo.

Nubwo ibikomere bya jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 byari bitarakira neza, ruhago yabaye uburyo bwo kunga Abanyarwanda, bahana imbabazi, mbese bariyunga aka rya jambo ry’Umukuru w’Igihugu ko “imikino yigisha indagagaciro, kugira intumbero, kwitanga, kwicisha bugufi, gukorera hamwe ndetse n’ubunyangamugayo.”
3.U Rwanda rukatisha itike ya CAN
Dore ngiki igihe gikuru kandi cy’amateka muri mupira w’amaguru mu Rwanda. Tariki ya 6 Nyakanga 2003 nyuma y’urugendo rutoroshye, ni bwo abakinnyi b’Amavubi besheje umuhigo wo kujya mu gikombe cya Afurika mu 2004.

Ni nyuma yo gutsinda Imisambi ya Uganda igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu w’Abanyarwanda Gatete Jimmy wari umaze gukomereka ku mutwe.
Bwari ubwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ itsindiye kujya mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino wari wabereye muri Uganda, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yahise yohereza indege ijya kuzana abakinnyi ako kanya, maze we, Madamu we ndetse n’imbaga y’Abanyarwanda bajya kuyitegereza ku kibuga cy’indege.
Bidatinze, ikipe yasesekaye i Kanombe maze yakirwa n’imbaga y’Abanyarwanda. Byari ibyishimo bitavugwa, “intsinzi bana b’u Rwanda intsinzi” ni yo yari intero.
4. Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17 ikatisha itike y’igikombe cy’Isi
Nyuma yo gutsinda Misiri igitego 1-0 cya Usengimana Faustin, u Rwanda ruherekejwe na Congo Brazzaville, Ivory Coast na Burkina Faso rwabonye itike y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique ndetse iza no kucyegukana itsinze Uruguay ku mukino wa nyuma.

Abana b’u Rwanda babashije gukura inota 1 kuri Canada ariko bari batsinzwe imikino 2 ibanza n’u Bwongereza na Uruguay.
Byari ibyishimo bitagira umupaka kubona abana bato bakora amateka atarigeze bakuru babo, dore ko ikipe nkuru yo yari yaratengushye abakunzi bayo.
5. U Rwanda rwakira CHAN 2016
Hari ku itariki 16 Mutarama kuri stade Amahoro ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangazaga ko atangije ku mugaragaro CHAN 2016.

Byari inzozi zo kwakira igikombe gikomeye, nyuma yo kwakira neza igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu mwaka w’2009 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011, nyuma u Rwanda rwaje guhita rwemererwa kwakira igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu.
Iyi CHAN yahaye Abanyarwanda ibyishimo byuzuye ubwo yatsindaga Côte d’Ivoire 1-0, cyatsinzwe na Emery Bayisenge. Amavubi kandi yongeye kubisubiramo ubwo Sugira Ernest yatsindaga Gabon ibitego 2 kuri kimwe bigahita bituma u Rwanda rukomeza muri ¼ ruyoboye itsinda imbere ya Côte d’Ivoire.
Byari ibyishimo mu mihanda yose mu gihugu ku buryo benshi batangiye kuvuga ko ari cyo kintu cyanyuze Abanyarwanda muri rusange nyuma y’itike ya CAN 2004.

Nubwo u Rwanda rwaje gusezerwa muri ¼ na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku bitego 2-1, Abanyarwanda ntibahagaritse kujya kuri Stade kugeza kuri 7 Gashyantare ikipe y’iki gihugu cy’abaturanyi itwaye igikombe.
6. Kiyovu sports yari isubiye mu cyiciro cya kabiri

Izi ni zo nzozi mbi abakunzi ba Kiyovu Sports bari bagiye gukabya, ni amashusho atajya abava mu mutwe. Abantu b’ingeri nyinshi mu mabara y’icyatsi kibisi n’umweru bari barenzwe n’amarira kuri stade ya Mumena.
Ibitego bya Tidiane Kone ku munota wa 32 na Kwizera Pierrot ku munota wa 71 kuri kimwe cya Lomami Andre, Rayon Sports yari imanuye mukeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports.
Gusa ku bw’amahirwe, Intare Football Academy yari yatsindiye kuzamuka mu kiciro cya mbere, byarangiye yikuye mu irushanwa maze ikipe ya mbere yashinzwe mu Rwanda ntiyaba igikinnye ikiciro cya kabiri.
7. Rayon Sports ikatisha itike yo gukina amatsinda mu mikino ya CAF Confederations Cup
Rayon Sports ibi yabigezeho nyuma yo gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
I Kigali byarangiye Rayon itsinze ibitego 3-0, naho i Maputo Rayon itsindwa 2-0, ihita ikatisha itike yo gukina amatsinda ku nshuro ya mbere muri CAF Confederations Cup.

Ibi byari ibyishimo by’akataraboneka kuko abakunzi benshi ba ruhago batigeze baryama ahubwo bagategereza ko Rayon Sports igera mu Rwanda ikubutse muri Mozambique. Nyuma y’uko ihageze, ibyishimo byakomereje muri stade ya Kigali maze si ukubyina barakesha.

Rayon Sports kandi yari ifite abakinnyi bakomeye nka Kwizera Pierrot, Rutanga Eric, Bimenyimana Bonfils Caleb, Imanishimwe Djabel, Shaban Hussein, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry n’abandi yabashije kurenga amatsinda maze ikurwamo na Enyimba yo muri Nigeria muri ¼.
8. Insinzi y’Amavubi yatumye Abanyakigali bava muri Guma mu Rugo
Hari mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), ubwo Sugira Ernest yatsindaga igitego cy’insinzi imbere ya Togo, u Rwanda ruhita rukatisha itike ya ¼ maze ibyishimo bituma abantu batinyuka kuva mu ngo zabo kandi icyo gihe COVID-19 yari yugarije igihugu.
Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Kigali bataherukaga gushimishwa n’Amavubi, bakozwe ku mutima n’ukuntu yatsinze Togo ibitego 3-2, ni ko kwirara mu mihanda mu kivunge, bishimira intsinzi batitaye ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Amavubi yatsinze uyu mukino ku bitego byatsinzwe na Niyonzima Olivier “SEFU”,Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.
9. Shampiyona y’u Rwanda ikinwa mu matsinda, APR ikayitwara idatsinzwe
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe tariki ya 12 Ukuboza 2020 imaze gukinwamo iminsi itatu gusa, kubera ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.
Mu rwego rwo kugira ngo shampiyona irangire, amakipe yagabanyijwe mu matsinda ane maze ayoborwa na APR FC yari ifite shampiyona iheruka, Police FC, Rayon Sports na Mukura Victory Sports zari mu myanya ine ya mbere mu mwaka ushize w’imikino, ibyari biherutse mu mwaka w’1993 maze Kiyovu Sports iba ari yo itwara icyo gikombe.
APR yahawe akazi gakomeye na AS Kigali kuko shampiyona yarangiye zinganya amanota 19 kuri 19, ariko ikipe y’ingabo ikaba yari iziganye ibitego 20 kuri 12 by’ikipe y’umujyi.

Umukino wa nyuma wahesheje APR igikombe ni uwo yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 6-0, n’umukino wawubanjirije yari yatsinzemo Marines FC na yo ibitego 5-0.
Ikindi kintu kitazibagirana kuri APR na none ni uko yamaze imikino 50 idatsindwa bigahita biyishyira ku mwanya wa 3 muri Afurika inyuma ya ASEC Mimosas (Côte d’Ivoire) n’imikino 108 ndetse na Esperance de Tunis (Tunisia) yamaze 85.

10. Umunyarwandakazi yasifuye mu gikombe cy’Isi
Imbere y’abafana 40,875 bari bateraniye muri Stade ya Al Janoub, Salima Mukansanga w’imyaka 34 y’amavuko yari umusifuzi wa kane ku mukino ukomeye wo mu itsinda D, ikipe y’ u Bufaransa yatsinzemo Australia ibitego 4-1; yayoboraga uko abakinnyi basimburwaga ndetse no kwanzura iminota y’inyongera.

Salima kandi yongeye gusifura umukino wahuje u Bufaransa na Tunisia.
Uretse n’ibyo kandi, Salima yongeye kugaragara ku rutonde rw’abagore 100 b’ibyitegererezo bavuga rikumvikana muri Afurika, byahise binatuma ashyirwa ku gifuniko cy’amategeko ya FIFA avuguruye agenga imyitwarire muri 2023.


