resize-2.jpg

Kylian Mbappé agiye guhabwa inshingano zikomeye

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Kylian Mbappé arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igitambaro cy’ubuyobozi mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma y’uko Varane asezeye.

Ubu umwanya w’ubukapiteni nturabona nyirawo kuko uwari awurimo Hugo Lloris w’imyaka 36 asezereye burundu mu ikipe y’igihugu nyuma y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya mu mpera z’umwaka w’2022.

Nta gihe giciyemo, mu masaha y’igitondo kuri uyu wa 2 Gashyantare ni bwo myugariro w’ikipe ya Man United n’u Bufaransa Raphael Varane w’imyaka 29 wafatwaga nk’uzasimbura Lloris, mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku nshingano nk’umukinnyi mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kubera impamvu zo kwita ku muryango we.
resize-2.jpg
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko mu gihe Lloris, Varane, Mandanda na Karim Benzema bamaze guhamagarwa inshuro nyinshi bose basezeye, Mbappé ahabwa amahirwe yo kuramutswa izi nshingano.

Ibi bije nta gihe gishize umutoza wa Paris Saint Germain, Christophe Galtier, agize Mbappé kapiteni wungirije Marquinhos.

Mbappé uherutse gutwara igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi ‘Golden Boot’, amaze gufasha u Bufaransa cyane kuko mu nshuro 66 gusa yahamagawe afite 36 bityo akaba abura ibitego 18 gusa ngo afate Olivier Giroud ufite ibitego byinshi mu Bufaransa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *