Perezida Ndayishimiye yatumije inama yihutirwa y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi akaba n’Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatumije inama yihutirwa ya ba Perezida bayobora ibihugu biwugize.

Iyi nama yateganyijwe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023, i Bujumbura mu Burundi. Byateganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo gikomeje gufata intera.

Bazaganira kandi ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya RDC n’u Rwanda, bitewe ahanini n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kugaragaza imbaraga ku rugamba rubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bivugwa ko nta gihindutse, abakuru b’ibihugu bitandatu muri birindwi bigize uyu muryango bashobora kwitabira iyi nama, keretse Salva Kiir wa Sudani y’Epfo uzaba yakira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.

Iyi nama igiye kuba nyuma y’aho Leta ya RDC yirukanye abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’ingabo za EAC bukorera i Goma, isobanura ko ari kubera ‘impamvu z’umutekano w’igihugu’. Ni mu gihe M23 iri mu nzira yo kugenzura imihanda yose ihuza umujyi wa Goma n’ibindi bice by’ingenzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *