Igipurizo cyabujije amahwemo ingabo za USA, zicyoherereza indege y’intambara

Sangiza iyi nkuru

Igipurizo (balloon) kinini kimaze iminsi kibujije amahwemo ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera muri Leta ya Montana, ndetse byatumye zicyoherereza indege y’intambara yo kugikurikirana.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bisobanura ko abofisiye bakuru mu ngabo za USA ubwo babonaga iki gipurizo kizenguruka mu gihugu cyabo, batazi aho giturutse, bahise babaza Perezida Joe Biden niba bakirasa, bakagihanura.

Ariko ngo baje gushishoza, babona kukirasa bishobora gutuma ibimene byacyo bishobora guhungabanya umutekano, cyane ko ari kinini.

Abasirikare ba USA barakeka ko iki gipurizo cyakoraga ubutasi ndetse Leta yahamagaye iy’u Bushinwa, iyisaba ibisobanuro kuko iratekereza ko ari yo yaba yaracyohereje.

Ku bijyanye no kuvugana n’u Bushinwa, umwe mu bosifiye bakuru yabwiye ibi biro ntaramakuru ati: “Twabamenyesheje uburemere twahaye iki kibazo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *