Zambia: Hemejwe itegeko ribuza kwambara ecouteurs cyangwa kwitaba terefone mu gihe cyo kwambuka umuhanda

Sangiza iyi nkuru

Zambia yemeje itegeko ribuza abanyamaguru gukoresha ecouteurs (Headphones) no kuvugira kuri terefone igihe bambuka umuhanda .

Iri tegeko ryashyizweho umukono na minisitiri w’ubwikorezi n’ibikoresho, Frank Tayali, rivuga ko abazarenga ku itegeko bazahanishwa ihazabu itarenga Ama-Kwachas 300 ya Zambiya ($ 15.71) nibahamwa n’icyaha.

Mu magambo ye kuri uyu w Kane i Lusaka mu itangazo yashyize ahagaragara, umuvugizi w’ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu n’umutekano (RTSA), Fred Mubanga, yagize ati: “Ku bashoferi, itegeko rivuga ko baha inzira abanyamaguru bakoresha inzira bagenewe mu kwambuka itagenzurwa n’umukozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda, cyangwa umupolisi”.

RTSA yavuze ko iyi ntambwe iheruka gukorwa n’igihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo iri mu rwego rw’ingamba zigamije kugabanya umubare w’impanuka zo mu muhanda zikomeje kwiyongera nk’uko tubikesha Radio na Televiziyo bya Zambia (ZNBC).

Imibare iheruka gutangwa na Polisi ya Zambia, igaragaza ko muri iki gihugu habaye impanuka zo mu muhanda 9.070 mu gihugu hose mu gihembwe cya kane cya 2022 ugereranije na 8,505 mu gihe kimwe cyo mu 2021, cyangwa ubwiyongere bwimpanuka 565.

Mu gihe kirimo gusuzumwa, impanuka 501 zanditswe nk’impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 570, mu gihe 877 zanditswe nk’impanuka zikomeye zakomerekeyemo abantu, aho abagera ku 1.501 bakomeretse bikabije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *