Kuri uyu wa Kane, ba Attachés militaire bakorera za ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ikiganiro cy’umutekano ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, Kimihurura .
Basobanuriwe uko umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo wifashe, amakuru agezweho ku bikorwa bihuriweho bya RDF muri Mozambike no muri Repubulika ya Centrafrica n’uruhare rwa RDF mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Iyi nama yateguwe n’ishami rishinzwe ubutwererane mu bya gisirikare muri RDF, yitabiriwe n’abashinzwe ibygisirikare muri za ambasade bagera kuri 29 bahagarariye Algeria, u Bubiligi, Botswana, Canada, Repubulika ya Tcheque, Misiri, E.U, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, ICRC, u Buyapani, Repubulika ya Koreya, u Buholandi, Pologne, u Burusiya, Suede, Tanzaniya, Turkiya, Uganda, u Bwongereza, Amerika na Zimbabwe.

Perezida w’ishyirahamwe rya ba Attachés militaire, Col GS Didier Calmant ukomoka mu Bubiligi yagize ati: “ni amahirwe adasanzwe yo kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano, iki gihe kikaba kijyanye n’ubunararibonye budasanzwe bwo kuzenguruka inzira yo Kwibohoza mu Rwanda”.

RDF itegura kugeza makuru ajyanye n’umutekano kuri ba Attachés militaire buri gihe kugira ngo itange amahirwe ku banyagihugu ndetse n’abatari abanyagihugu ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano uriho ubu ku rwego rw’igihugu, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kunoza ubufatanye hagati y’ingabo n’abshinzwe umutekano.


