Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyifashishije indege y’intambara ya F-22 gihanura igipurizo kinini (balloon) cyari kimaze hafi icyumweru kizenguruka mu kirere cy’igihugu, nyuma y’impungenge z’uko cyari mu gikorwa cy’ubutasi.
Iki gipurizo cyinjiye muri USA mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ubutegetsi bw’iki gihugu bwemeje ko ari icy’u Bushinwa kandi ko cyari mu butasi.
Icyo gihe, abasirikare bakorera muri Leta ya Montana basabye Perezida Joe Biden uburenganzira bwo kukirasa, abimerera ku wa 1 Gashyantare ariko ntibahira babishyira mu ngiro kuko bagize impungenge ko ibimene byacyo byashoboraga gukomeretsa abaturage.
Cyakomeje kuzenguruka mu kirere cya USA, ingabo zicyoherereza indege y’intambara ya F-22 yagikurikiranaga aho kigiye hose. Yagihanuye kuri uyu wa 4 Gashyantare ubwo cyari ku butumburuke bw’ibilometero 18.3, ku nkengero z’inyanja ya Atlantic muri Leta ya South Calorina.
Ibiro by’ingabo za USA, Pentagon, byasobanuye ko iki gipurizo cyarashwe kubera ko cyari mu kirere cyo hejuru y’inyanja ya Atlantic, aho ibimene byacyo bitari guhungabanya umutekano w’abaturage.
Perezida wa USA, Joe Biden, yari muri Leta ya Maryland. Yashimiye ingabo zagihanuye, ati: “Twagihanuye neza, kandi ndagira ngo nshimire abacu babikoze.”
U Bushinwa bwarakaye
Guverinoma y’u Bushinwa, binyuze muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yatangaje ko yababajwe n’uko ingabo za USA zahanuye iki gipurizo, kuko ngo nta kibazo cyari giteye ku mutekano.
Iyi Minisiteri yasobanuye iki gipurizo ‘cya gisivili’ cyinjiye mu kirere cya USA ku mpamvu zitunguranye, bityo ko hatagombaga kwifashishwa imbaraga z’igisirikare mu kugikurikirana kugeza gihanuwe.
Yagize iti: “Uruhande rw’u Bushinwa rugaragaje ukutemeranya na guke no kwamagana imbaraga zakoreshejwe na USA mu kurasa icyogajuru cya gisivili. U Bushinwa bwagiye bumenyesha USA mbere ko nyuma yo gusuzuma, iki cyogajuru cyakoraga akazi ka gisivili kandi cyinjiye muri USA kubera impamvu itunguranye.”
Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko ifite uburenganzira bwo gusubiza ku gikorwa cy’ingabo za USA.


