Uwahoze ari Perezida wa Pakistan, Gen. Pervez Musharraf, wafashe ubutegetsi mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryamennye amaraso menshi mu 1999 agatangira kurwanya ubuhezanguni bwa kisilamu, yapfuye afite imyaka 79 .
Gen. Musharraf yari umutegetsi w’umusirikare utavugwaho rumwe wayoboye Pakistan idashaka gufasha mu ntambara ya Amerika muri Afghnistan yo kurwanya abarwanyi b’abatalibani igihugu cye cyari cyarashyigikiye mbere, nubwo aba barwanyi bamuteye kabiri bashaka kumwica.
Uyu whoze ari umusirikare mu mutwe w’ingabo zidasanzwe yabaye perezida binyuze mu rimwe mu ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ryibasiye Pakisitan kuva yashingwa nyuma yo gutandukana n’u Buhinde mu 1947.
Yayoboye igihugu gifite intwaro za kirimbuzi nyuma yo guhirika ubutegetsi mu 1999 mu bihe by’imivurungano, birimo amakimbirane n’u Buhinde, kurushaho gucura intwaro kirimbuzi ndetse no guhangana n’inyeshyamba z’intagondwa z’abayisilamu.
Yavuye ku butegetsi mu 2008 mu gihe yari ahanganye n’ikibazo cyo kuba yabuvanwaho n’inteko ishinga amategeko.
Igihe yari ku butegetsi, yaje kwisanga ari inshuti ya Amerika na NATO atabigizemo uruhare, abashyigikira mu ntambara yo kurwanya iterabwoba, anasura u Bwongereza mu gihe cya Tony Blair.
Nyuma yo kuva ku butegetsi, Musharraf yabaga mu buhungiro yijyanyemo i Dubai kugira ngo yirinde gukurikiranwa ku byaha yashinjwaga, nubwo yagerageje kugaruka muri politiki mu 2012.
Umuryango we watangaje muri Kamena umwaka ushize ko yari amaze ibyumweru byinshi mu bitaro arwaye amyloidosis, indwara idakira ituma poroteyine ziyongera mu ngingo z’umubiri.


