Bujumbura: Tshisekedi ‘yakanze’ Komanda w’ingabo za EAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yakanze komanda w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Ubwo abakuru b’ibihugu bya EAC bari bavuye mu cyumba cy’inama yabo yabereye mu muhezo, i Bujumbura kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023, Tshisekedi yasohotse, ahurira mu cyumba rusange n’abarimo Komanda w’izi ngabo, Lt Gen. Jeff Nyagah na William Ruto, bagirana ikiganiro kigufi.

Ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC kivuga ko Tshisekedi yabwiye Lt Gen. Nyagah ko ingabo za EAC zitagiye mu burasirazuba bw’igihugu cye korohereza umutwe witwaje intwaro wa M23, amuteguza ko nizidakora ibyo Abanyekongo bifuza, bazazirwanya.

Ngo yagize ati: “Ntimukorohereze M23. Byaba biteye isoni abaturage babibasiye. Mwaje kudufasha, ntabwo mwaje kugira ibibazo. Mwitondere ibi, mukorane n’abaturage.”

Tshisekedi abwiye Nyagah aya magambo mu gihe Leta ya RDC isaba ingabo za EAC kurwanya byeruye M23, kuko ngo ntiyubahirije ibyemezo biyireba byafashwe n’abakuru b’ibihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *