Polisi y’u Rwanda yerekanye uwitwa Hafashimana Usto ukekwaho ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere wafashwe amaze kwica abantu bane abaciye imitwe abandi babiri akabakomeretsa, umwe muri bo amukuramo ijisho undi amuca ukuboko .
Uyu mugabo w’imyaka 34 witwa uzwi kandi ku izina rya Yussuf avuka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero mu Kagali ka Kanseke akekwaho ibyaha by’ubwicanyi bukabije.
Yatawe muri yombi amaze kwica abaturage 4 mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali abaciye imitwe abandi babiri arabakomeretsa ku buryo bukomeye.
Bamwe mubo yakomerekeje n’imiryango y’abo yiciye ababo bavuga ko yazaga mu masaha y’ijoro afite umuhoro akabatema.
Uyu mugabo Hafashimana Usto wiyita Yussuf uri mu maboko ya Polisi yiyemerera ko yishe aba baturage kuko yabifatanyaga n’ubujura.
Yinjiye mu Mujyi wa Kigali 2008 atangira ibikorwa by’ubujura muri 2012. Yaje gufungwa muri 2015 kugeza 2017 kubera ibyaha by’ubujura. Avuga ko byari umugambi we ajyanisha no kwiba aho yemera ko yacungaga ahari abazamu basinziriye akabaca imitwe agakomeza.
Avuga ko yari afite umugambi wo kwica abagera kuri 40 ariko akaba atawe muri yombi ataragezaho.
Uyu mugabo avuka mu Karere ka Ngororero akaba yari acumbitse mu Murenge wa Nyamirambo.
Avuga ko abo yicaga yahengeraga basiziriye akabatema yifashishije umuhoro.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko Hafashimana Usto yafashwe ku itariki ya 27 Ukuboza 2022 akekwaho ibyaha by’ubwicanyi bukabije, aho ngo yabanje kwica uwitwa Matayo amuciye umutwe, igihimba akijugunya mu Murenge wa Kigarama, Akagali ka Rwampara mu Karere ka Kicukiro.
Nyuma y’iminsi 3 ku itariki 30 Ukuboza, ngo yatemye uwitwa Hagenimana Vedaste w’imyaka 22 na Nzabagerageza Filimine w’imyaka 23 umwe amukuramo ijisho undi amuca akaboko.
Hashize ibyumweru 2 ku itariki ya 25 Mutarama 2023 hishwe uwitwa Gafaranga Vedaste nawe wari umuzamu, uwamwishe ntiyamenyekana.
Nyuma yaho gato ku itariki ya 18 Mutarama 2023 hishwe Niyonsenga Gideon w’imyaka 21 wakoraga akazi k’ubuzamu mu murenge wa Rusororo, Akagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigarama nawe abamwishe ntibamenyekanye.
Tariki ya 30 Mutarama 2023 ni nabwo hamenyekanye urupfu rwa Nshimiyimana Leonce nawe wakoraga akazi k’ubuzamu mu Murenge wa Rusororo Akagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigarama bamukase umutwe ndetse abamwishe ntibamenyekana.
CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ry’impfu za hato na hato zari zatangiye kugaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n mu Ntara y’Iburasirazuba.
Akimara gutabwa muri yombi Usto yagiye kwerekana imitwe y’abo yishe basanga yarayijugunye muri za Ruhurura z’isuku, muri Nyabarongo n’ahandi hagaragara ibiziba.
Kuri ubu afungiwe kuri station ya Polisi ya Remera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo ashyikirizwe ubutabera.


