Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yamaze gushyira umukono ku ibaruwa igomba gutuma igihugu cye gitangira gukura ikirenge mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Muri iyo baruwa, yavuze ko nk’uko ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbonne ivuga, iyo baruwa igiye kugezwa ku muyobozi w’Inama y’Ibihugu by’u Burayi, Donald Tusk ndetse akaba ateganya gusobanurira inteko ishinga amategeko iby’iyi ngingo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi n’indi ntambwe itewe ikurikira amatora ya kamarampaka yabaye muri Kamena umwaka ushize, aho abaturage b’u Bwongereza bisabiye kwitandukanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U).
Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko hakiri byinshi u Bwongereza bugomba kubanza gukora mbere y’uko busohoka burundu muri E.U, aho biteganyijwe ko bizarangira muri Werurwe 2019.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


