Tottenham Hotspurs yari yakiriye Manchester City kuri Tottenham Hotspur Stadium mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wasifuwe na Andrew Madley. Wari umukino watojwe na Christian Stellini kuko Antonio Conte yabazwe kubera ikibazo cy’uburwayi bw’agasabo k’indurwe.
Ku munota wa 15 nyuma yo kwiba umupira abo hagati ba Man City, Pierre Emile Høejbjerg yazamukanye umupira awuha Harry Kane wari uhagaze neza maze atsinda igitego cya mbere.
Igitego cya Kane cyakuyeho agahigo kari gafitwe Jimmy Greaves wari waratsindiye Tottenham ibitego 266 mu marushanwa yose, ndetse ahita aba n’uwa gatatu mu bamaze gutinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Bwongereza n’ibitego 200 inyuma ya Alan Shearer wa mbere ufite 260 na Wayne Rooney wa kabiri ufite 208.
Ako kanya Alan Shearer yahise ashimira Harry Kane abinyujije ku rukuta rwe rwa Twittter.
Iminota 30 yambere Tottenham Hotspur yayikinanye intego kuko n’ubwo Manchester City yari yihariye umupira ku kigero cya 70%, Tottenham yari yagerageje uburyo 4 kuri 1 bwa Man City bwashoboraga kubyara ibitego.
Kuva ku munota wa 35 Manchester City ubwo ku munota wa 40 Rodrigo yagerageje uburyo bw’igitego ariko Lloris akawufata neza, mbere gato y’uko Grealish abona uburyo ku mupira baturanye inyuma bihuta maze akawutera hejuru gato y’izamu.
Tottenham yacungiraga ku mipira itakajwe na Man City, ku munota wa 43 Dejan Kulusevski yazamuye koruneri maze abarimo Kane na Rodrigo Bentancur yashota amashoti mu izamu ariko ba myugariro ba Manchester bahagarara neza.
Ku munota wa 45 Mahrez ku mupira wari uvuye kuri Jack Grealish yateye ishoti rikomeye ariko birangira rifashe ipoto, rivamo igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye igusatira cyane by’umwihariko kuri Man City yashakaga kwishyura ariko biranga, ari naho Pep Guardiola yahise afata umwanzuro wo gukuramo Mahrez agashyiramo Kevin De Bruyne ku munota wa 59.
Ku munota wa 63 De Bruyne yahaye Alvarez umupira mwiza kuri ‘coup franc’ maze ateye mu izamu Eric Dier awurenza izamu.
Guhera ku munota wa 60 Tottenham yihariye umukino cyane ndetse isatira bikomeye ariko Kane, Hueng Min Son na Høejbjerg ntibabasha kuboneza mu izamu.
Ku munota wa 86, Jack Grealish wari wazonze ba myugariro ba Tottenham yazamukanye umupira maze Serge Romero wari ufite ikarita y’umuhondo aramutega niko guhita yerekwa ikarita y’umutuku.
No mu minota 5 y’inyongera Tottenham Hotspur yakomeje guhagarara ku ntsinzi yayo kugeza kugeza umusifuzi Andrew Midley arangije umukino.
Uyu mukino watumye Tottenham yegera New Castle na Manchester United ziyiri imbere n’amanota, mu gihe Man City yirangayeho yo yakomeje irushwa amanota 5 na Arsenal ya mbere mu gihe iyo iza gutsinda hari gusigaramo 2 gusa.


