Aravuga ko ibiti by'imbuto byatungaga umuryango we byatemwe, ntiyahabwa ingurane

Rubavu: Baravuga ko REG yabangiririje imitungo, ibima ingurane

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Muhira, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, cyabangiririje imitungo mu gihe cyubakaga umuyoboro w’amashanyarazi, kibima ingurane.

Bavuga ko abangiririjwe ibirimo imyaka, amashyamba n’ibiti by’imbuto nka avoka. Bamwe muri bo bahawe ingurane, ariko ngo imyaka ine ishize abandi batarayihabwa.

Umukecuru uri mu batarishyuwe avuga ko yari afite ibiti by’imbuto yarasuraga, akavanamo amafaranga atunga umuryango we, ariko nyuma yo gutemwa n’abakozi ba REG ngo yategereje ingurane, araheba.

Yagize ati: “Bitewe n’uko ibyo biti byanjye babitemaguye kandi ari byo nakuragaho amafaranga, n’Abanyarwerere bakiryagaho. Nifuza kugira ngo batwishyure! Kuko ibiti byacu byari bidutunze. Sinibaza ukuntu babitemagura bagashyira hasi, bagatera abana inzara, natwe ubwacu bakadutera inzara.”

Undi avuga ko ingurane y’ibyangijwe bye yahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi 570. Ati: “Nagize ikibazo, REG inyuzamo ipiloni, iratema, amavoka, intusi, imbingo; byose n’ibishyimbo barangiriza. Abandi babonye amafaranga, njye ndayabura. Kugeza iyi saha turi abantu bane twabuze amafaranga, mu bantu 20.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko ikibazo cy’aba baturage ndetse na bagenzi babo bo mu karere kizwi kandi ko raporo yabo yashyikirijwe REG. Atanga icyizere ko kizakemuka mu gihe kitarenze ukwezi.

Aravuga ko ibiti by'imbuto byatungaga umuryango we byatemwe, ntiyahabwa ingurane
Aravuga ko ibiti by’imbuto byatungaga umuryango we byatemwe, ntiyahabwa ingurane

Avuga ko amaze imyaka ine ategereje ingurane ya Frw ibihumbi 570
Avuga ko amaze imyaka ine ategereje ingurane ya Frw ibihumbi 570

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *