Umutingito udasanzwe muri Turkiya na Syria umaze guhitana abantu basaga 2000

Sangiza iyi nkuru

Umutingito udasanzwe wibasiye ibihugu bya Syria na Turkiya umaze guhitana abantu basaga 2000 mu gihe abandi bakabakaba 10,000 bakomeretse kuri uyu wa Mbere nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye .

Ni umutingito uri ku gipimo cya magnitude 7,8 wibasiye Turkiya mu gihugu rwagati ndetse n’amajyarugru ashyira uburengerazuba bwa Syria.

Uyu mutingito ukaba wangije ibintu yinshi birimo inyubako n’ibikorwaremezo, ariko ukba washegeshe imijyi ya Syria isanzwe yarasenywe n’intambara imaze imyaka isaga 10.

Uyu mutingito wumvikanye mu gitondo ku gipimo cya magntude 7,8 niwo ukaze igihugu cya Turkiya gihuye nawo muri iki kinyejana. Wakurikiwe n’undi nyuma ya saa sita nawo uri ku gipimo cya magnitude 7,7.

Iyi ni imibare y’agateganyo kuko uko amasaha agenda niko abashinzwe ubutabazi bagenda bavumbura abantu bapfuye cyangwa bakomeretse mu matongo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *