Perezida Kagame yafashe mu mugongo abanya-Turkiya na Syria nyuma yo gushegeshwa n’umutingito

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo abanya-Turkiya ndetse n’abanya-Syria, nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye ibi bihugu ugahitana ababarirwa muri 2,300.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ni bwo Turkiya na Syria byibasiwe n’imitingito ibiri ikomeye, irimo umwe wari ku kigero cya 7.8 ndetse n’undi wari kuri 7.5.

Kugeza ubu ababarirwa muri 2,300 ni bo byamaze kumenyekana ko bitabye Imana, mu gihe abarenga 10,000 bakomeretse.

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yihanganishije abanya-Turkiya n’abanya-Syria; ababwira ko u Rwanda rwifatanyije na bo muri ibi bihe bikomeye.

Ati: “Ndihanganisha cyane Perezida Recep Tayyip Erdogan, abaturage ba Turkiya ndetse n’aba Syria ku bw’itakara rikomeye ry’ubuzima ndetse n’iyangirika [ry’ibintu] nyuma y’umutingito. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije namwe muri ibi bihe bigoye.”

Kuri ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeza mu rwego rwo gushakisha ababa baheze mu bikuta by’amazu nyuma yo kubagwa hejuru.

Ishami rishinzwe gukumira ibiza muri Turkiya rivuga ko muri iki gihugu abantu babarirwa mu 1,500 ari bo bitabye Imana, mu gihe muri Syria habarurwa ababarirwa muri 810.

Ni imibare cyakora cyo byitezwe ko ishobora kwiyongera, bijyanye no kuba hari abantu bikekwa ko bakiri munsi y’inkuta z’amazu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *