Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zongereye ibikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba mu majyepfo y’intara ya Cabo Delgado muri Mozambike .
Amakuru yatangajwe n’izi ngabo avuga ko Ingabo z’u Rwanda zongereye ibikorwa mu majyepfo y’intara ya Cabo Delgado, zitera inkunga Mozambique mu kurwanya iterabwoba kure y’agace k’imishinga ya gaze zari zisanzwe zikoreramo.
Imishinga ya gaze yahagaritswe kubera ibitero, iri mu karere ka Palma, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’intara, ariko ingabo z’u Rwanda “zifite ibikorwa bikomeje byatangijwe kuva ku itariki ya 21 Ukuboza,” mu karere ka Ancuabe, mu majyepfo nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.
Iyi nkuru dukesha urubuga Medafricatimes.com ivuga ko mu ruzinduko aherutse kugirira ku birindiro by’Igisirikare cy’u Rwanda biherereye mu karere ka Ancuabe, minisitiri w’ingabo wa Mozambike, Maj. Gen. Cristóvão Chume, hamwe n’umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambike basobanuriwe uko ibikorwa bikomeje.
Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, muri urwo ruzinduko minisitiri wa Mozambike “yagaragaje ko ashimira Guverinoma ya Mozambike ku bikorwa byakozwe ku rugamba.
Akarere ka Ancuabe gafite ibirombe by’amabuye y’agaciro ya graphite, umutungo wagaragaye ko wazamutse cyane mu myaka yashize kubera ubwiyongere mu kuyakenera mu gukora bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi. Ariko ibitero by’inyeshyamba byatumye imirimo yo mu birombe ihagarara kuva hagati mu 2022.
Iyo mitwe imwe itatanye irakekwaho kuba yaragabye ibitero biheruka kwibasira abasivili mu tundi turere byegeranye.


