Kabale: Umunyarwandakazi yicishijwe isuka n’umuhungu we wamushinjaga uburozi

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi w’imyaka 50 y’amavuko wari utuye mu karere ka Kabale muri Uganda, Provia Busingye yishwe n’umuhungu we Benon Tumwesigye wamushinjaga kuba umurozi.

Umuvugizi wa Polisi muri Rejiyo ya Kigezi, Elly Maate yasobanuye ko Tumwesigye yishe umubyeyi we amukubise isuka mu mutwe, nyuma y’aho uruhinja rw’uyu muhungu ruvutse rugahita rupfa.

Maate ati: “Byavuzwe ko Benon Tumwesigye yatandukanye n’umugore we utwite mbere y’uko asubira mu rugo rw’ababyeyi be mu Rwanda. Ku Cyumweru, umugore yabyaye umwana wapfuye. Ukekwa yatangiye gukeka ko nyina yaroze umugore we, ngo ikaba impamvu yatumye abyara umwana wapfuye.”

Ngo Tumwesigye akimara kwica nyina ahagana saa munani z’amanywa, abapolisi bakorera kuri sitasiyo ya Gatuna bihutiye gutabara, bata muri yombi uyu mugabo ndetse bahafatira amasuka abiri yariho amaraso.

Ati: “Nyuma y’impuruza, abapolisi bo kuri sitasiyo ya Katuna bihutiye ahabereye icyaha aho ukekwa yafatiwe, amasuka abiri ariho amaraso yarahafatiwe nk’ibimenyetso mbere yo kujyana umurambo w’uwapfuye mu buruhukiro bw’bitaro bikuru by’akarere bya Kabale kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Mu gihe iperereza rikomeje, nk’uko Daily Monitor ibivuga, Maate yasobanuye ko Tumwesigye akurikiranweho icyaha cyo kwica, kandi ngo vuba aragezwa mu rukiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *