U Rwanda ruri mu bihugu 8 ku Isi bikoreramo ikigo mpuzamahanga cy’Abisirayeli gikora kikanagenzura ubwirinzi buhambaye bw’ibitero byo mu kirere, by’umwihariko za misile.
Iki kigo cya RAFAEL Advanced Defense Systems Ltd ubusanzwe cyakoreraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia, Koreya y’Epfo, Brazil, u Buhinde na Thailand.
Muri Gicurasi 2022, iki kigo cyafunguye ishami rya mbere ku mugabane wa Afurika, riri mu Rwanda. Ni igikorwa cyarimo abayobozi batandukanye bacyo ndetse n’abayobozi bo mu ngabo z’iki gihugu n’izindi nzego z’umutekano.
Mu bayobozi bo muri Leta y’u Rwanda bitabiriye ifungurwa ry’ibi biro muri iki gihugu, harimo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, nk’uko bigaragara mu ifoto.
RAFAEL ni yo yakoze ubwirinzi bwa Iron Dome, bwifashishwa cyane mu gupfubya misile zitaragwa ku butaka, by’umwihariko mu gihe ingabo za Israel zihanganye n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.




