Leta Zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zihagaritse ibikorwa byo guhiga umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba urwanya Leta ya Uganda(Lord Resistance Army),Joseph Kony.
Ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017, nibwo igisirikare cya Amerika cyatangaje ko kigiye kuvana abasirikare bacyo bari muri Cantrafurika bari boherejwe mu mwaka w ‘2013 guhiga Joseph Kony n’inyeshyamba ayoboye nk’uko bitangazwa n’Ijwi rya Amerika.
Kony uyoboye umutwe LRA urwanya Leta ya Uganda akaba asanzwe ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga kubera ibyaba by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu aregwa .Kugeza n’ubu akaba ataratabwa muri yombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umutwe wa Lord Resistance Army ukaba ukorera ibikorwa byawo mu Majyarugur ya Uganda,Sudani y’Epfo,Cantrafurika no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Umutwe ugendera ku mahame ya gikiristu ukaba ushaka ko muri Uganda haba imitwe myinshi ya Poliki ndetse iki gihugu kikayoborwa hagendewe ku Mategeko 10 y’Imana.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


