Minisitiri w’imari, Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko ibiciro ku isoko bizamanuka muri uyu mwaka urebye ko ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byari byatangiye kugabanuka ahagana mu mpera za 2022 .
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Gashyantare, ubwo yagaragarizaga abagize inteko ishinga amategeko ingengo y’imari y’igihugu ivuguruye ya 2022-2023, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko n’ubwo ibiciro ku isoko byzmutse bikabije ku Isi no mu gihugu, hari ibimenyetso ndetse n’ikizere ko bizagabanuka.
Izamuka ry’ibiciro ahanini ryatewe n’ikirere, ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 n’impamvu zituruka hanze nk’intambara ikomeje kuba hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Ndagijimana yagize ati: “Ahagana mu mpera za 2022, ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze nk’umuceri, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’inyanya byari birimo kugabanuka, kandi twari twizeye ko ibi bizakomeza mu gihe tugana ku musozo w’iki gihembwe cy’ubuhinzi”.
Muri rusange, yavuze ko ibiciro ku isoko byiyongereyeho 21,6 ku ijana mu Kuboza 2022 ugereranije na 21.7 ku ijana mu Gushyingo 2022 bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha, ibikomoka kuri peteroli na gaze.
Yongeyeho ko izamuka ry’ibiciro ku masoko hagati ya Mutarama n’Ukuboza 2022 ryari rihagaze ku gipimo cya 13.9 ku ijana.
Hagati aho, ingengo y’imari ivuguruye, nk’uko minisitiri abivuga, igaragaza ko amafaranga Leta ikoresha aziyongeraho miliyari 106,4, bivuze ko yiyongereyeho 2,3 ku ijana akava kuri miliyari 4,658.4 akagera kuri miliyari 4.764.8 yatangajwe mu ngengo y’umwimerere yatanzwe muri Kamena 2022.


