Abasaga 11,000 ni bo bamaze kwemezwa ko bishwe n’umutingito wibasiye Turkiya na Syria

Sangiza iyi nkuru

Ubu abantu barenga 11,000 bemejwe ko bishwe n’imitingito yibasiye Turkiya na Syria mu rukerera rwo ku wa Mbere .

Abashinzwe ubutabazi, baturutse muri Turkiya n’amakipe mpuzamahanga, barimo gusiganwa n’igihe bashaka abarokotse mu mijyi yangiritse cyane mu majyepfo ya Turkiya no mu majyaruguru ya Syria, kandi bakomeje gukura abarokotse mu bisigazwa mu gihe cy’ubukonje bukabije.

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yatangaje ko ibihe bidasanzwe by’amezi atatu mu ntara 10 zibabaye, bigamije kwemerera abashinzwe ubutabazi n’imfashanyo z’amafaranga kugera mu turere twibasiwe.

Ati: “Ndashaka kwibutsa rubanda ko nta muntu ukwiye gukoresha imihanda igana mu gice cyibasiwe n’umutingito keretse bibaye ngombwa, kandi telefoni ntizigomba guhamagara keretse byihutirwa”.

Umutingito wo kuwa Mbere wari ufite ubukana bwa magnitude 7.8 wangije igice kinini kibarirwa muri kirometero kare amagana mu majyepfo y’uburasiraazuba bwa Turkiya na Syria bituranye.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus ati: “Ubu ni uusiganwa n’igihe.”

Yongeyeho ati: “Twashyizeho umurongo wa OMS w’itsinda ry’ubuvuzi bwihutirwa kugira ngo dutange ubuvuzi bw’ibanze ku bakomeretse n’abatishoboye.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *