Gasabo: Urukiko rwaburanishirije mu ruhame ushinjwa kwica umugore we

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa Mbere rwaburanishirije aho icyaha cyakorewe, umugabo ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye umugore we amutemesheje umuhoro ahantu hatandukanye, mu mutwe, mu musaya, mu maso, ku maboko, no mu ijosi kugeza amwishe .

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko yamujijije ko ari umusambanyi nyamara abatangabuhamya bo bakavuga ko bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku mitungo, aho uregwa yashakaga kugurisha aho batuye umugore we akabyanga.

Ni icyaha bivugwa ko cyakorewe mu rugo rwabo, mu mudugudu wa Gikingo, Akagali ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku wa 05/01/2023 saa cyenda zishyira saa kumi za nijoro.

Uregwa yemera icyaha, akanagisabira imbabazi mu nzego zose yabarijwemo ndetse n’imbere y’urukiko akaba yaraburanye yemera icyaha.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 17 Gashyantare 2023.

Icyo cyaha cy’ubwicanyi nikiramuka kimuhamye azahanishwa igihano cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *