Umuhanzikazi umenyerewe mu ndirimbo zituje (Slow), Celine Dion yizihije isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko kuri uyu wa 30 Werurwe 2017.
Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo z’igifaransa n’icyongereza zabaye mpuzamahanga ndetse zikaba ari n’indirimbo zagiye zikundwa na bose binatewe n’ijwi rye risa n’iryihariye ndetse zikaba zarakoraga kuri buri rwego rw’abantu ndetse n’ibigreo byabo.
Celine Dion utacyumvikana cyane mu ndirimbo nshya ahubwo akaba ngo ahugiranye mu kwegeranya indirimbo ze zo hambere akazishyira ku murongo neza mu gihugu cye kavukire.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavutse ku itariki ya 30 Werurwe 1968, mu gihugu cya Canada akaba akomoka mu gisekuruza cya Charlemagne, mu mujyi uherereye mu bilometero 50 uturutse mu mujyi wa Montréal .
Ni umuhererezi mu muryango we w’abana bagera kuri 14, ababyeyi be bakaba na bo barabaye abahanzi imyaka micye ariko mu buzima busanzwe bakaba bari batunzwe n’ibikomoka mu buhinzi n’ubworozi.
Ku myaka ye 12, nibwo yahimbye indirimbo ye ya mbere afatanyije na nyina na basaza be, indirimbo avuga ko yanamukoze ku mutima cyane.
Uyu muryango wari unezerewe ku buryo buri wikende wose wahuriraga imbere y’imbaga y’abaturage ukabaririmbira bagasusuruka.
Guhera mu 1982, nibwo yatangiye kwitabira ibitaramo no gutwara ibihemo bitandukanye mu minjyi yo mu bindi bihugu nka Tokyo, aho inzirimbo ze zaje no gukundwa cyane ndetse akanamenyekana mu ruhando rw’amahanga.
Mu 2001, nibwo imfura ye René Charles yabonye izuba, amubyaranye na René Angélil bashakanye mu 1994akaza kwitaba Imana mu mwaka ushize wa 2016.
Abandi bana yabyaye ni Eddy Angelil ndetse na Nelson Angelil.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane
Encore un soir,
Je sais pas
When i fall in love
L’amour existe encore
My heart will go on,…
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail yameckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


