Real Madrid, FC Barcelona na Juventus zumvikanye zisaba andi makipe 50 yo ku mugabane w’u Burayi ko yashyiraho irushanwa rindi ritari UEFA Champions League.
Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 ni bwo i Berlin mu Budage, Bernd Reichart, umuyobozi w’uruganda rukora telefone ya Samsung A22 akaba n’umufatanyabikorwa mu gutegura irushanwa rya European Super League yavuze ku mushinga wabo uvuguruye nyuma y’imyaka isaga ibiri usa n’uwazimiye.
Reichart yavuze ko hagomba kuboneka amakipe hagati ya 60 na 80 adahoraho azajya akinira mu matsinda, aho nibura buri kipe izajya ikina imikino itari munsi ya 14 kuri buri mwaka w’imikino.
Reichart yavuze ko Super League izaba irushanwa ryeruye, aho amakipe yujuje ibyangombwa bijyanye n’uko azajya yitwara ku rwego rwa shampiyona y’igihugu ari yo azaba yemerewe kwitabira.
Uyu muyobozi wa Samsung A22 yakomeje avuga ko kongera gutegura uyu mushinga byaba igisubizo kirambye, by’umwihariko ku makipe yugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu.
Mu mezi make ashize ni bwo Reichart n’abayobozi b’amakipe ya Real Madrid, FC Barcelona na Juventus bivugwa ko babanje kwibanda ku makipe akina muri shampiyona y’u Bwongereza kuko ari ho arebwa cyane ku matelevisiyo mpuzamahanga, noneho nyuma bagatekereza no mu makipe akina mu za shampiyona ziterekanwa cyane nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibivuga.
Muri 2021 mbere y’uko Reichart, Florentino Perez n’abandi bafatanya gutegura iri rushanwa rishinjwa kwigomeka ku mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ndetse na UEFA y’u Buraya, bari bamaze kwemeza ko amakipe yo mu Bwongereza azaryitabira ari Manchester United, Manchester City, Liverpool, Chelsea, Arsenal na Tottenham Hotspur.
Muri rusange kugeza ubu nta gahunda ihamye iratangazwa y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa kuko bivugwa ko iri banga rizwi n’amakipe atatu gusa, ari yo: Real Madrid, FC Barcelona na Juventus.
Ku rundi ruhande, n’ubu harakibaza niba iri rushanwa rizahabwa uburenganzira rigakora ryisanzuye, nubwo umuterankunga waryo mukuru Bernd Reichart ndetse na Florentino Perez batahwemye kugaragaza ko rizaza ari igisubizo ku makipe atabonaga amatike yo kwitabira amarushanwa ategurwa na UEFA.

Iri tangazo rikimara kujya hanze, Javier Tebas, Perezida wa shampiyona yo muri Espagne, La Liga, ni we wa mbere wagize icyo atangaza. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: “Super League ni ikirura! Uyu munsi iriyoberanya kugira ngo igerageze gushuka umupira w’u Burayi, kandi n’ubundi iziharirwa n’amakipe manini gusa n’aho amato agataha amara masa!”

Ifoto Javier Tebas yifashishije ashushanya Super League
Iri tanganzo rya none ryatumye abantu bongera kubona ko iri rushanwa rishoboka koko n’ubwo abatarishyigikiye benshi bahuriza ku kuba ryananiza abakinnyi cyane bikabatera imvune kubera imikino myinshi, ndetse bakaba baribona nk’irigamije ubucuruzi cyane kurusha iterambere ry’umupira w’amaguru nk’uko byagarutsweho n’abarimo Tebas.


