Uhuru Kenyatta yasabye ko ingabo za EAC zoherezwa byihuse mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru

Sangiza iyi nkuru

Umuhuza w’Abanyekongo mu bibazo by’umutekano muke, Uhuru Kenyatta, yasabye ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zoherezwa byihuse mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubusabe yatangiye mu itangazo rishimira ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC ubwo bari bateraniye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 4 Gashyantare 2023.

Uhuru yavuze ko ibyemezo byafatiwe i Luanda muri Angola bigomba kubahirizwa, imitwe yitwaje intwaro igahagarika imirwano kandi ikazirambika. Kuri mutwe wa M23 by’umwihariko, ngo ugomba gusubira mu birindiro wahozemo mbere nk’uko byemejwe.

Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Kenya yasabye ibihugu byemeye kandi byemerewe gutanga ingabo mu butumwa bw’amahoro bya EAC kuzohereza mu burasirazuba bwa RDC “byihuse kandi nta gukererwa”.

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Uhuru yasabye ko ingabo za EAC zijya hagati y’impande ziri mu ntambara, zishinga ibirindiro mu bice imitwe yitwaje intwaro yarekuye.

Yateguje ko ari gutegura icyiciro cya kane cy’imishyikirano ya Nairobi ihuriza hamwe abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, sositeye sivili ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’abafatanyabikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *