Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Mali bwambuye inshingano abasirikare bakuru batandatu (6) bagize uruhare rukomeye mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu mwaka w’2020.
Ikinyamakuru Africa News gisobanura abambuwe inshingano ari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba w’ingabo zirinda abayobozi bakuru, Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe umutekano, Umuyobozi w’urwego rushinzwe ‘engeering’ mu gisirikare n’Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubuzima mu gisirikare.
Guverinoma ya Mali kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 yemeje ko aba basirikare bambuwe izi nshingano, ndetse bamaze gusimburwa, gusa impamvu yabyo ntabwo yashyizwe mu itangazo.
Izi mpinduka zibaye mu gihe ubutegetsi bwa Mali buyobowe na Colonel Assimi Goïta butabanye neza na bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi nk’u Bufaransa, ahubwo bukaba buri kugirana umubano wihariye na Leta y’u Burusiya.


