Gen (Rtd). David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za Uganda, asanga ari ubujiji kwibwira ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwigobotora ikibazo cy’umutwe wa M23 hatabayeho kubanza gukemura icy’uwa FDLR.
Ni ibikubiye mu butumwa Gen. Sejusa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu.
Kuri ubu umwaka wamaze kurenga Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano inavugwamo inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR uri mu mitwe myinshi imaze igihe ikorana na FARDC, mu guhangana na M23.
Iyi M23 imaze igihe yarateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko iki gihugu kirushinja kuba ari rwo rwaba ruha ubufasha abarwanyi b’uriya mutwe.
Ni ibirego Leta y’u Rwanda imaze igihe ihakana, ikagaragaza ko umutwe wa FDLR ukorana n’Ingabo za Leta ya Congo ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC; ari na wo wakuruye umwuka mubi umaze igihe waradutse hagati y’ibihugu byombi.
M23 ku ruhande rwayo ivuga ko kuba Congo Kinshasa ikomeje gukorana n’imitwe irimo FDLR imaze igihe ishinjwa kwica abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ari imwe mu mpamvu nyamukuru abarwanyi bayo beguye intwaro; mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwa bariya baturage.
Kuri ubu abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo amahoro agaruke muri Congo Kinshasa; gusa inshuro zose basabye impande zihanganye guhagarika imirwano zikayoboka inzira y’ibiganiro nta kigeze gikorwa.
Uruhande rwa M23 rugaragaza ko rwifuza ibiganiro na Leta y’i Kinshasa; gusa yo ikavuga ko idashobora kujya mu biganiro n’uriya mutwe yita uw’iterabwoba ngo keretse wemeye kuva mu bice byose wigaruriye.
Leta ya Congo ivuga ko mu gihe ibyo bitakorwa yiteguye kurangiza ikibazo cy’uriya mutwe “ku kiguzi icyo aricyo cyose”, ibituma impungenge z’uko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho zirushaho kwiyongera.
Ku bwa Gen David Sejusa, abakuru b’ibihugu bya EAC bashobora gukemura ibibazo byo muri RDC birimo ubwicanyi bukomeje kuhakorerwa nsetse n’icya M23; gusa ngo kugira ngo igisubizo kiboneke ni ngombwa kubanza gushyira iherezo kuri FDLR.
Yagize ati: “gupfa kw’abasivile b’abanye-Congo bigomba guhagarikwa. Abayobozi ba EAC niba bakeneye gufatwa nk’abafite gahunda bagomba guhita barangiza ubu bwicanyi, kandi ntushobora gukemura ikibazo cya M23 utabanje gukemura icya FDLR. Gutekereza ibyo ni ubujiji.”
Gen. Sejusa yunzemo ko hakenewe ko ibihugu bya Uganda, u Rwanda, u Burundi na RDC byose bihabwa umwanya mu gushaka igisubizo.
Uyu musirikare yavuze kandi ko hanakenewe ko Ingabo za EAC ndetse n’iz’ibihugu bigize umuryango wa SADC nka Angola zihabwa imyitozo, kugira ngo zijye gusimbura iza MONUSCO ahamya ko zibereye mu bucuruzi muri Congo.
Ikindi ngo ni uko nyuma yo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo hakwiye kubaho urugendo rwa Politiki nzima yarokora Congo.


