Bujumbura: Perezida Museveni na Samia bananiwe kumvikana na Tshisekedi, basohoka mu nama

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 4 Gashyantare 2023, abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), havuyemo Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, bahuriye mu nama idasanzwe i Bujumbura mu Burundi, baganira ku buryo uburasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwabona umutekano.

Gusa amakuru ava mu bitabiriye iyi nama yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, avuga ko itagenze neza nk’uko byifuzwaga kuko yaranzwe n’impaka nyinshi zatumye bamwe basohoka batarebana neza.

Mu ngingo nyamukuru zaganiriweho harimo kubera niba umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wakwemererwa kuzinjira mu cyiciro cya kane cy’imishyikirano ibera i Nairobi muri Kenya, cyangwa se niba utakwemererwa.

Umunyamakuru Mwangi Maina w’Umunyakenya kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 yatangaje ko abamuhaye amakuru bamubwiye ko iyi nama ‘yari ishyushye’. Ngo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Samia Suluhu wa Tanzania, basabye mugenzi wabo wa RDC, Félix Tshisekedi, ko Leta ye yaganira na M23, nta kibereweho (sans condition).

Gusa Perezida wa RDC ngo yarabyanze, abasobanurira ko mu gihe uyu mutwe witwaje intwaro utabanza kubahiriza ibyemezo byose byafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo 2022, irimo guhagarika imirwano no gusubira mu birindiro yahozemo ahagana ku kirunga cya Sabyinyo, imishyikirano itazashoboka.

Mwangi asobanura ko uruhande rwa Museveni na Samia rwakomeje gusobanurira Tshisekedi impamvu ari ngombwa Leta ye ishyikirana na M23, ariko na we akomeza kubasobanurira impamvu bidakwiye mu gihe uyu mutwe witwaje intwaro utarubahiriza imyanzuro yose ya Luanda.

Ngo impaka zabaye ndende, bituma Museveni na Samia barakara, basohoka mu cyumba cy’inama itararangira. Hari andi makuru avuga ko Samia yanenze mugenzi we uyobora RDC, avuga ko ari kuzana iby’ubumenyi buke muri politiki.

Biravugwa ko ikitarashimishije Museveni na Samia ari uko Tshisekedi yashyiraga imbere imyanzuro yafatiwe mu gihugu kitabarizwa muri EAC (Angola) kandi hari iyafatiwe i Nairobi muri Kenya muri Mata 2022, yakabaye aha agaciro kurusha ibindi byose.

Ubwo inama ya Bujumbura yari irangiye, byagaragaye ko ishobora kuba itaragenze neza, cyane ubwo Tshisekedi yahuriraga mu cyumba rusange na komanda w’ingabo za EAC ziri muri RDC, Lt Gen. Jeff Ngagah, yaramutonganyije, bisa no kumutera ubwoba.

Tshisekedi yabwiye Lt Gen. Nyagah ko ingabo za EAC zitari muri RDC ngo zifashe M23, ko ahubwo ziriyo kugira ngo zifashe “Abanyekongo kurwanya umwanzi”. Yamuteguje ko nizitabigenza zitya, abaturage bazahindukira bazirwanye. Ati: “Ntabwo mwaje kugirira hano ibibazo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *