Umunya-Portugal Bernado Silva usanzwe akinira ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza, aritegura gukora ubukwe n’umunyamiderikazi Ines Degener Tomaz bamaze igihe bakundana.
Ubukwe bw’aba bombi biteganyijwe ko buzaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Ikinyamakuru Correio de Manha kiri mu bikomeye byandika inkuru z’imikino muri Portugal, cyavuze ko abatumirwa basaga 350 biganjemo ibyamamare mu mupira w’amaguru ari bo bazitabira biriya birori bizabera mu munyi wa Porto wo muri Portugal.
Muri Gicurasi 2022 ni bwo Bernado Silva yari yasabye Ines Tomaz ko yazamubera umufasha, undi ntiyazuyaza kumusubiza ‘Yego’.
Mbere y’uko Bernado Silva uzwiho ubwitonzi ahura na Ines Tomaz, yari yarabanje gukundana n’Umufaransakazi Alicia Verrando na we usanzwe ari umunyamideri.
Nyuma yo gutandukana na Alicia Verrando, Bernardo Silva yahise atangaza ko afite umukunzi mushya bombi babinyujije ku mbuga zabo, kuva ubwo we na Ines batangira kugirana ibihe byiza muri Lisbon guhera rwagati muri 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyabicaga bigacika.
Ines Tomaz akomoka mu gihugu kimwe cya Portugal na Bernardo Silva.
Uyu mukobwa w’uburanga yavukiye i Lisbon muri Portugal mu gace kamwe na Bernardo Silva, ari na ho bahuriye muri 2020.
Asanzwe anafite kandi umuvandimwe na we w’umunyamideri witwa Marina wigeze aza mu bahatabiraga ikamba rya nyampinga wa Portugal muri 2017.


