Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2017, gereza ya Kimironko iherereye mu kagari ka Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro bamwe mu bagororwa bafungiye muri iyo gereza bakaba bakwiriye imishwaro hanze yayo ugana ku kagari ka Bibare.

Ni mu gihe umuhanda werekera kuri iyi gereza na wo utameneka kubera imodoka zizimya ziri kwerekezayo gukora ibikorwa by’ubutabazi.

Abagororwa babaye bimuriwe mu nzu iri hafi ya gereza mugihe hagikorwa ubutabazi bwibanze ariko icyateye iyi nkongi kikaba kitaranamenyekana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa, George Rwigamba yabwiye itangazamakuru ko hahiye ibyumba bitatu byararagamo abagororwa, bikaba byari birimo ibikoresho by’abari bafungiwemo birimo ibyo baryamira, ibyo bariraho,imyenda, n’ibindi bitandukanye.
Yavuze kandi ko hari abagororwa bakomerekeye mu bikorwa by’ubutabazi ariko ku buryo budakanganye.
Naho ku kijyanye n’urusaku rw’amasasu yumvikanye ubwo iyi gereza yashyaga, Rwigamba yahakanye ayo makuru yatangajwe n’abaturage baturiye iyi gereza.
Yakomeje kandi avuga ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ku mpamvu nyamukuru y’icyaba cyateje iyi nkongi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi gereza ihiye nyuma y’amezi macye iya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 na yo ifashwe n’inkongi na bwo hakumvikana urusaku rw’amasasu ndetse hakanakomerekeramo babiri.

Iyi nkongi ikomeje kwibasira amagereza yahereye kuri gereza ya Muhanga muri 2015, iya Rubavu, n’izindi zitandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse izi nkongi zikangiza byinshi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


