Umunyarwandakazi Imanitwitaho Zachée bikekwa ko yishwe azira kuba yarahinduje igitsina, akaba umugore, yashyinguriwe i Louisville muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).
Imanitwitaho yarasiwe hafi y’uruganda yakoragamo rubika inyama mu bikombe ku gicamunsi cya tariki ya 3 Gashyantare 2023, imiryango yiganjemo irengera umuryango wa LGBTQ ubamo abaryamana bahuje ibitsina n’ababihindura isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse.
Ikinyamakuru Courier Journal cyatangaje ko Imanitwitaho yashyinguriwe i Louisville, hanze y’irimbi ry’umuryango wa ‘W.T Shumake n’Abakobwa be’, ku wa Kane tariki ya 9 Gashyantare.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo Becky Burnside ukorera mu muryango Catholic Charities, akaba ari we wakiriye Imanitwitaho n’umuryango we muri Louisville ubwo wimukiragaho mu mwaka w’2019.

Uyu muhango warimo kandi Chris Hartman, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Louisville Fairness Campain, abo mu muryango w’uwishwe n’abo bari bahuriye muri LGBTQ.
Umuhango wo gusezera kuri Imanitwitaho waranzwe n’isengesho, kumva ubutumwa buri muri Biliya, ndetse n’ubuhamya bw’abantu batandukanye. Burnside yasobanuye uburyo nyakwigendera yari umuntu mwiza kandi witaga ku mubyeyi we yari asigaranye, agaragaza ko uyu mubyeyi abuze uw’ingenzi mu buzima bwe.
Hartman yahamije ko urupfu rwa Imanitwitaho rufitanye isano no kuba yarahinduje igitsina cye, yamagana urugomo rukomeje gukorerwa abagize aya mahitamo y’ubuzima. Ati: “Nk’uko abasangirangendo babibona, ni igikuba cyacitse: indi nkuru y’incamugongo y’ubuzima bw’umugore w’umwirabura wahinduje igitsina bwaciwemo kabiri n’urugomo rukabije.”
Hartman yakomeje agira ati: “Iyi gahunda igaragara muri Amerika yo kurwanya umuryango wacu w’abihinduje ibitsina, by’umwihariko abana bacu, ni yo iri kwenyegeza umuriro w’urwango n’urugomo ku bantu bacu nakwita ko bari mu kaga.”
Imanitwitaho abaye uwa kane wishwe muri ubu buryo mu bihinduje igitsina muri Leta zunze ubumwe za Amerika guhera muri Mutarama 2023.




