Bamwe mu bacuruzi bo muri Uganda b’imyaka irimo ibigori, umuceri, ibirayi ndetse n’ibishyimbo bavuga ko bagishidikanya kuza gucururiza mu Rwanda, bagahitamo kuyoboka isoko ryo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC.
Ni ikibazo gikomoka ku gitotsi cyari cyaraje mu mubano w’u Rwanda na Uganda, ndetse kitanakemutse byuzuye kuko, nk’uko ikinyamakuru The East African kibivuga, ubwo umupaka wa Gatuna wafungurwaga mu ntangiriro z’umwaka w’2022, batangiye gusabwa ibyemezo bibahesha uburenganzira bwo kwinjiza ibi bicuruzwa; ibyo babona nk’amananiza.
Umuyobozi ushinzwe umutekano, ibidukikije n’ubuhuza mu muryango w’abacuruzi ba Kampala, Kanakulya Mulondo, yatangaje ko usibye ikibazo cyo kwakwa icyemezo ku bakora ubucuruzi buciriritse n’ubukomeye, kuzana ibicuruzwa mu Rwanda bigenda gake bitewe n’ikibazo yemeza ko kitakemuwe n’ubutabera.
Kanakulya yasobanuye ko abacuruzi b’i Kampala bareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACJ), bayishinja gufunga imipaka mu buryo butemewe n’amategeko no kubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda.
Tariki ya 23 Kamena 2022, Inteko y’abacamanza batanu b’uru rukiko yemeje ko Leta y’u Rwanda yafunze iyi mipaka muri Gashyantare 2019 mu buryo butemewe n’amategeko. Kanakulya yatangaje ko abacuruzi b’i Kampala batarahabwa indishyi z’ibihombo bagize.
Uyu mucuruzi yagize ati: “Turacyashidikanya ku kohereza ibicuruzwa ku isoko ry’i Kigali kubera ko umuhate wacu wo gusaba indishyi ku bihombo twagize ubwo umupaka wafungwaga mu 2019 wapfuye ubusa.”
Kanakulya avuga ko bitewe n’izi mpamvu, abacuruzi bo muri Uganda bahitamo isoko ryo muri RDC kurusha andi yo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba. Andi mahitamo ngo ni ibindi bihugu birimo Sudani y’Epfo n’u Burundi.
Raporo ya Banki ya Uganda isoza umwaka w’2022 na yo yerekanye ko abacuruzi ba Kampala bagana cyane isoko ryo muri RDC, bagacururizayo nta cyemezo basabwe. Hakurikiraho Kenya, Sudani y’Epfo na Tanzania, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kane.
Banki y’Isi yerekana ko mbere y’uko imipaka, by’umwihariko uwa Gatuna, ifungwa mu 2019, mu 2018 mu Rwanda hinjiye ibicuruzwa byaturutse muri Uganda bifite agaciro k’amadolari miliyoni 211. Umwaka w’2022 warangiye hinjiye ibifite agaciro k’amadolari miliyoni zisaga gato 76.
Abacuruzi ba Kampala bagaragaje izi mbogamizi mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda umeze neza kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2022, aho byagizwemo uruhare rukomeye n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba umaze kugirira uruzinduko i Kigali inshuro eshatu kuva icyo gihe.


