Guverinoma y’u Burundi yohereje itsinda ry’abatabazi 10 muri Turukiya, rizafasha abagizweho ingaruka n’umutingito wibasiwe iki gihugu na Syria tariki ya 6 Gashyantare 2023.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangarije kuri Twitter ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri Shingiro yagize ati: “Twitaye ku bucuti n’ubufatanye na Turukiye ndetse n’umutingito karundura wayibasiye, u Burundi bwohereje itsinda ry’inzobere mu gutabara abatewe n’ibiza mu rwego rwo kwifatanya n’abavandimwe bacu ba Turukiya.”
Uyu muyobozi yatangaje ko nta Murundi wakozweho n’uyu mutingito, asobanura ko Miss Sabria Samir Kaze wari mu ntara ya Gaziantep iri mu zibasiwe cyane, yahise ajyanwa mu murwa mukuru, Ankara, ahari Ambasade y’u Burundi.
Minisitiri Shingiro yabwiye BBC Gahuza ko saa yine z’amanywa (isaha yo mu Burundi no mu Rwanda) ari bwo byari byateganyijwe ko iri tsinda riba ryageze muri Turukiya.
Mu bihugu byombi, kugeza kuri uyu wa 12 Gashyantare hamaze kumenyekana abantu ibihumbi 29 bishwe n’uyu mutingito barimo 24.617 bo muri Turukiya. Hari abataraboneka ndetse n’inkomere ziri kwitabwaho n’abaganga mu mavuriro atandukanye.


