Mu birori byo kumurika ibisasu kirimbuzi byitabirwa na bake muri Koreya ya Ruguru, ni ho Perezida Kim Jong Un yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 10 byatumye benshi bavuga ko ari guharurirwa inzira.
Tariki ya 8 Gashyantare 2023, ubwo Koreya ya Ruguru yamurikaga ibisasu byambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missiles) ICBM, iruhande rwa Perezida Kim hagaragaye umukobwa we, ibintu bitari bisanzwe.

Umukobwa wa Kim, Jue Aeu hagati y’abayobozi
Mu busanzwe, umuhango wo kumurika ibisasu bya kirimbuzi muri Koreya witabirwa n’abayobozi ba gisirikare ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru.
Mu buryo butunguranye uwo munsi, umukobwa wa Kim, ari we Ju Aeu yagaragaye mu ruhame, abasirikare bamuterera amasaruti ndetse abandi bakoma amashyi cyane bigaragara ko yubashwe nk’umuyobozi.

Ibinyamakuru mpuzamahanga ntibihuriza ku myaka uyu mwana afite. Gusa bihuriza ku kuba ari hagati y’imyaka 9 n’10.
Abasesenguzi bavuze ko uyu mwana nta kabuza ari gutegurwa kuzavamo umuyobozi wa Koreya, ari yo mpamvu yagaragaye mu ruhame ari kumwe na nyina, Ri Sol Ju, hamwe na se Kim Jong-un.

Kim ari hamwe n’umugore we ndetse n’umukobwa wabo
Bicyekwako Ju Ae ari umukobwa wa kabiri mu bana batatu Kim Jong Un afite, bitewe n’uko kumenya amakuru yose y’umuryango wa Perezida wa Koreya ya Ruguru bigoranye.
Ubwo ibinyamakuru byo muri Koreya byagarukaga kuri uyu mwana w’umukobwa, byagize biti “Ju Ae arubashywe kandi arakunzwe.”
Muri uyu mwaka, uyu mwana yagaragaye mu ruhame inshuro eshatu ariko ntibyagarutsweho kubera yajyaga ahantu hasanzwe.


